Minisante yatangaje ko kuzamura imisoro ku nzoga n’itabi bigamije kugabanya indwara zitandura
Yanditswe: topperzmind
Itariki:
2025-02-18 04:36:24

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yagaragaje impamvu yo kuzamura imisoro ku nzoga n’itabi biherutse gukorwa, biri mu ngamba z’igihugu zo kurwanya indwara zitandura (NCDs).Ibyo kongera imisoro Minisitiri Butera yabigarutseho ubwo yari mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro inama ihuza amahuriro yose arwanya indwara zitandura ku Isi, iri kubera mu Rwanda, ikaba n’iya mbere ibereye muri Afurika.Iyi nama yatangiye ku wa 13 ikazageza ku wa 15 Gashyantare 2025, ihuje abarenga 650 bavuye mu mahuriro arenga 75 yo mu bihugu 80 byo ku Isi.Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 10 Gashyantare 2025, iyobowe na Perezida Kagame, yafashe icyemezo cyo kuvugurura ibijyanye no kwishyura imisoro itangwa mu gihugu, harimo no kongera imisoro ku nzoga n’itabi.Umusoro ku itabi ry’amasegereti uzazamurwa kuri 230 Frw ku ipaki, uvuye kuri 130 Frw.Ku itabi rigurishwa ukwaryo, uyu musoro wongereweho 36%, mu gihe umusoro ku binyobwa bisindisha uzava kuri 60% ugere kuri 65% ku giciro cy’uruganda.Minisitiri Butera yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zinyuranye mu guhashya izi ndwara zitandura cyane cyane ruhereye mu kuzirinda.Yashimangiye ko kimwe mu bitera izi ndwara ari inzoga n’itabi ariko urebye imibare ihari igaragaza impinduka zigaragara.Uyu muyobozi yavuze ko mu 2012 abanywi b’itabi bari 12% mu 2022 bagera kuri 7%, akemeza ko u Rwanda rukomeje kugabanya uwo mubare ari yo mpamvu urwashyizeho gahunda nshya y’imisoro ku nzoga n’itabi kugira ngo hakomeze gutabarwa ubuzima bwa benshi.Yagize ati “Mu cyumweru gishize twazamuye imisoro ku nzoga n’itabi, kuva muri iki cyumweru ibiciro by’itabi mu gihugu hose byikubye kabiri, ndetse twongereye umusoro ku nzoga kuri 65% ku giciro cy’uruganda, izi ngamba zerekana imbaraga zacu mu kurwanya izi ndwara za NCDs.”Yakomeje avuga ko kandi abaturage bagorwaga no kuwivuza kuko inyinshi muri izi ndwara zihenze kuzivuza, ari mu rwego ku bwisungane mu kwivuza bukoreshwa n’abarenga 90% hongeweho serivisi zigera kuri 14 harimo no kubagwa umutima.Ati “ Twongeyeho serivisi zirimo, gusimbuza impyiko, kuyungurura amaraso, n’izindi ndwara zigoye nko kubagwa umutima. Izo zose ziri muri serivisi abaturage barenga 90% bakoresha ubwisungane mu kwivuza bashobora kubona.”Umuyobozi ushinzwe indwara zitandura mu Kigo gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Uwinkindi François, yavuze ko bari gushyira imbaraga mu kwigisha Abanyarwanda izi ndwara, kuko abenshi batazizi ndetse bakangurirwa no kujya kwivuza hakiri kare, abajyanama b’ubuzima bakabigiramo uruhare runini.Ati “Ikibazo dufite ni uko abantu baza kwivuza izi ndwara zaramaze kubarenga, zatangiye kwangiza ibice bitandukanye by’umubiri, ariko dufashe urugero nka kanseri y’ibere, iy’inkondo y’umura, iyo ibonetse hakiri kare iravurwa igakira.”...