Mfite ibibazo byinshi - Ruben Amorim utoza Manchester
Yanditswe: topperzmind
Itariki:
2025-02-18 04:38:32

Umutoza wa Manchester United FC, Ruben Amorim, yagaragaje ko afite ibibazo byinshi mu kazi ke, nyuma y’aho akomeza gutsindwa umusubizo mu mikino itandukanye.Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 16 Gashyantare 2024, ni bwo Manchester yitwaye nabi mu mukino wayihuje na Tottenham Hotspur, itsindwa igitego 1-0 cyayiganishije ku mwanya wa 15.Uyu wari umukino wa munani muri 12 uyu mugabo atakaje, birushaho kumushyira ku gitutu cyo kuzarangiza Shampiyona y’u Bwongereza ari mu myanya myiza.Kugeza ubu Manchester United ifite abakinnyi 12 bose bafite imvune, bituma Ruben Amorim yitabaza benshi b’ikipe y’abato.Uyu mutoza yabajijwe ku kazi ke na Sky Sports ku bibazo afite, avuga ko na we amaze kumva ko afite umutwaro umuremereye.Ati “Mfite ibibazo byinshi, akazi kanjye karankomereye ariko ndi kugerageza kureba uko nakwitwara neza mu cyumweru gitaha, nkareba ko nakongera gutsinda.”Amorim w’imyaka 40 yabajijwe impamvu atigeze akora impinduka mu mukino wose, usibye ku munota wa 90+1, ubwo yakuragamo Casemiro agashyiramo Chidozie Obi w’imyaka 17, avuga ko yari akizeye abakinnyi be.Ati “Iri ni irushanwa rya mbere rikomeye ku Isi. Narebaga nkabona abakinnyi bashobora kuza kubona igitego, ndeka gusimbuza. Ariko bazakina. Ndi hano gufasha abakinnyi banjye. Ibihe ndimo mu kazi kanjye ndabizi, nizera ko nzagera aho ngatsinda. Ubu sinkihangayikira nanjye ubwanjye, ahubwo mpangayikishijwe n’umwanya turiho.”Manchester United iri ku mwanya wa 15 n’amanota 29, ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025, izahura na Everton ku kibuga cya Goodison Park.Imikino 25 Amorim amaze gukina yatsinzwemo 12, atsinda umunani mu gihe itanu yayinganyije. Ibi byaherukaga kuba mu mwaka w’imikino wa 1973/74, ubwo iyi kipe yasubiraga mu Cyiciro cya Kabiri....