Amerika: TikTok yongeye kugaragara kuri ‘App Store’ na ‘Play Store’
Yanditswe: topperzmind
Itariki:
2025-02-18 04:41:57

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibyishimo ni byose ku bakunzi b’urubuga rwa TikTok rwongeye kugaragara kuri App Store na Play Store, nyuma y’uko Perezida Donald Trump ahagaritse by’agateganyo icyemezo cyo kuruhagarika.Ibigo bya Apple na Google byijejwe ko bitazacibwa amande cyangwa ngo bihanwe mu bundi buryo, kubera kugarura uru rubuga kuri porogaramu zazo.TikTok ikoreshwa na hafi kimwe cya kabiri cy’Abanyamerika bose, yari yahagaritswe mu kwezi gushize nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga cy’uko igombwa guhagarikwa mu gihe ikigo kiyireberera cya ByteDance, kitabashije kuyigurisha.Nyuma y’umunsi umwe iki cyemezo gishyizwe mu bikorwa, Trump yashyize umukono ku iteka rigisubika mu gihe cy’iminsi 75.Nubwo TikTok yakomeje gukora nyuma y’icyemezo cya Trump, Apple na Google ntizigeze zongera kugaragaza uru rubuga kuri App Store na Play Store.Ku wa Kane w’Iki cyumweru, TikTok yatangaje ko ubu iri kuboneka kuri izi porogaramu, ku buryo abayikoresha bashobora kongera kuyimanura [download] muri telefoni zabo.TikTok ni imwe muri porogaramu zakunzwe cyane muri Amerika mu 2024, aho yashyizwe muri telefoni z’abantu inshuro zisaga miliyoni 52, nk’uko raporo y’ikigo Sensor Tower ibigaragaza.Muri aba bantu miliyoni 52, 52% muri bo bayikuye kuri App Store ya Apple mu gihe 48% bayikuye kuri Google Play Store.Trump yatangaje ko ya minsi 75 yari yatanze ngo TikTok ikomeze gukoreshwa muri Amerika ishobora kongerwa....