U Rwanda rwavuze ku hazaza h’ibikorwa byaterwaga inkunga na USAID
Yanditswe: topperzmind
Itariki:
2025-02-18 04:44:02

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta nkunga z’Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga [USAID] zacaga mu ngengo y’imari ya Leta ku buryo bizahungabanya ibikorwa byari byarateganyijwe, ishimangira ko mu gihe hari imishinga ifitiye abaturage akamaro yaba igizweho ingaruka n’icyemezo cyo guhagarika iyo nkunga, izashyirwa muri gahunda za Leta mu gihe kiri imbere.Kuva Donald Trump yajya ku butegetsi ku wa 20 Mutarama 2025, yasinye amateka menshi arimo n’iryahagaritse inkunga zigenerwa amahanga zinyujijwe muri USAID mu gihe cy’iminsi 90.Imibare igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari watangiye mu Ukwakira 2023, ukarangira muri Nzeri 2024, Amerika yahaye u Rwanda inkunga ingana na 126.457.174$, amenshi yerekeza mu rwego rw’ubuzima kuko rwashyizwemo arenga gato miliyoni 58$, urwego rw’iterambere ry’ubukungu rwashyizwemo arenga miliyoni 18$, mu gihe mu bijyanye no gushyigikira gahunda zitandukanye z’igihugu hatanzwemo miliyoni 17$.Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagezaga ku Badepite ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025, kuri uyu wa 5 Gashyantare 2025, Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje impungenge z’imishinga yaterwaga inkunga na USAID ishobora gukomwa mu nkokora mu gihe yaba iri mu ngengo y’imari ya Leta.Ati “Hamaze iminsi amakuru y’uko USAID izahagarika imishinga yateraga inkunga hakaba hari amafaranga nabazaga niba yacaga mu ngengo y’imari ya Leta mu gutera inkunga ibikorwa bimwe na bimwe. Nagira ngo mbaze niba ibyo byaritaweho, hatazaba icyuho mu gushyira mu bikorwa iyo mishinga ndetse mbaza niba hari n’amafaranga atanyuraga mu ngengo y’imari ya Leta ariko yagiraga uruhare runini mu bikorwa by’abaturage, ngira ngo mbaze niba ibyo byaritaweho hatazabaho icyuho mu mishinga ifitiye abaturage akamaro ikaba yahungabana kubera ihagarikwa ry’iyo nkunga ya USAID.”Minisitiri Murangwa yamusubije ko nta mafaranga ya USAID yanyuzwaga mu ngengo y’imari ya Leta, bityo ko ntacyo bizahungabanya ku bikorwa Leta yateganyije.Ati “Nta mafaranga ya USAID anyura mu ngengo y’imari. Amafaranga yose ya USAID ni amafaranga y’imishinga, USAID ikorana mu buryo butaziguye n’imishinga cyangwa ibindi bigo byigenga.”Yasobanuye ko icyemezo cyafashwe ari uguhagarika USAID mu gihe cy’amezi atatu nyuma bakazongera kuganira n’ibihugu harebwa uburyo bakoranamo, icyakora avuga ko ibi biganiro biramutse bidatanze umusaruro burundu, harebwa ibikenewe cyane bigashyirwa muri gahunda za Leta.Ati “Muri aya mezi atatu turimo turabireba neza, tureba icyuho byatera baramutse badakomeje. Nitumara kubona icyo cyuho aho tubona ko ari ngombwa tuzabishyira muri gahunda ariko ntabwo bizahita biza muri iyi gahunda y’uyu mwaka, ubu hasigaye amezi ane cyangwa atanu, tuzabiteganya muri gahunda y’umwaka utaha [2025/2026].”Ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bushya bwa USAID, yabonywe n’ibiro ntangazamakuru bya Reuters na AP, ishyira mu kiruhuko bamwe mu bakozi b’iki kigega ivuga ko ibikorwa bimwe byacyo “byagaragaraga nk’ibigamije guhinyuza iteka rya Perezida n’iby’abaturage ba Amerika bifuza.”Muri iyi baruwa bavuze ko “Ku bw’ibyo, twafashe icyemezo cyo gushyira bamwe mu bakozi ba USAID mu kiruhuko by’agateganyo kugeza igihe isuzuma ryimbitse kuri ibi bikorwa rizasozwa.”Mu 2023, Amerika ni yo yari iyoboye ibindi bihugu mu gutanga inkunga, aho yatanze miliyari 68 z’Amadolari ya Amerika.USAID yashinzwe mu 1961 na Perezida John F. Kennedy binyuze mu Itegeko Nshinga, aho icyatumye hashingwa iki kigo ari uguteza imbere ibikorwa bifasha abantu bari mu kaga hirya no hino ku Isi....