Museveni yagaragaje ko abumva ko Besigye adakwiye gufungwa bashyigikiye ko Uganda ihungabana
Yanditswe: migambi
Itariki:
2025-02-18 08:45:00

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagaragaje ko abumva ko umunyapolitiki Dr Kizza Besigye adakwiye gufungwa, bashyigikiye ko umutekano wa Uganda uhungabana.Dr Besigye yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2024, ubwo yari yagiye i Nairobi mu imurikwa ry’igitabo cya Martha Karua wabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Kenya.Impaka kuri dosiye ye zavutse nyuma y’aho umunyamategeko we, Me Erias Lukwago, atangaje ko yavanywe muri gereza ya gisirikare ya Luzira, ajya kuvurirwa mu ivuriro ryigenga.Dr Besigye yarembye mu gihe yari akomeje imyigaragambyo yo kwanga kurya, aho yasabaga ko urubanza rwe ruvanwa mu rukiko rwa gisirikare, kandi agafungurwa by’agateganyo.Uyu munyapolitiki wabaye Colonel mu ngabo za Uganda, akurikiranyweho icyaha cyo gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko n’umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, Museveni yatangaje ko Dr Besigye akurikiranyweho ibyaha bikomeye yateguraga, agaragaza ko abantu bifuza ko Uganda igira amahoro, bakwiye kwibaza impamvu uyu munyapolitiki afunzwe.Yagize ati “Niba mwifuza igihugu gitekanye, ikibazo cyiza kurusha ibindi gikwiye kuba ‘Kubera iki Dr Besigye afunzwe?’ Igisubizo cy’icyo kibazo ni uko urubanza rwakwihuta kugira ngo ukuri kugaragare. Naho ubundi mwaba mushyigikiye umutekano muke, mubi cyane ku gihugu.”Dr Besigye ni umwe mu basirikare Museveni yifashishije mu rugamba rwo kubohora Uganda, ndetse yanabaye umuganga we wihariye. Gusa baje gutandukana, Besigye ahinduka umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi.Museveni yatangaje ko gukurikirana Dr Besigye muri uru rubanza atari ukwihorera, asobanura ko ikigamijwe ari ugukuraho ibibi biterwa n’abicanyi, kandi ngo igisubizo cyiza ni uko uyu munyapolitiki yaburanishwa byihuse.Museveni yemera ko urubanza rwa Dr Besigye rwatinze, bitewe n’uko inkiko zagaragaje ibyuho biri mu nkiko za gisirikare, zitegeka ko rwimurirwa mu nkiko za gisivili.Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ikiri gukorwa ari ukureba uko dosiye za Dr Besigye zajyanwa mu nkiko za gisivili, Guverinoma n’abadepite na bo bakagerageza kuziba ibi byuho biri mu nkiko za gisirikare.Ati “Niba uri umwere, kubera iki udasaba ko urubanza rwihutishwa kugira ngo ugaragaze ko urengana, ugaragaze ‘abagushinja’, aho gusaba gufungurwa by’agateganyo, kubabarirwa nk’aho icyaha gikomeye kigenerwa ikiruhuko?”Museveni yatangaje ko kuremba kwa Dr Besigye kwatewe no kwanga kurya, agaragaza ko ubu ari uburyo bwo gutera impuhwe kugira ngo afungurwe by’agateganyo. Yijeje ko mu gihe uyu munyapolitiki yakenera ubuvuzi bwisumbuyeho, Leta ya Uganda izabisabwa.Dr Besigye yatawe muri yombi n'abashinzwe umutekano ba Uganda na Kenya ubwo yari i Nairobi...