Chancen International yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na ICK
Yanditswe: topperzmind
Itariki:
2025-02-18 12:44:33

Ikigo Mpuzamahanga cyishyurira urubyiruko mu mashuri makuru na kaminuza cya Chancen International, cyasinye amasezerano y’ubufatanye na Institut Catholique de Kabgayi (ICK), agamije kwishyurira abanyeshuri baturuka mu miryango idafite amikoro ahagije.Aya masezerano azamara imyaka itatu ishobora kongerwa, yasinywe ku wa 17 Gashyantare 2025, ku cyicaro gikuru cya Chancen International i Kigali.Amasezerano akubiyemo ibyerekeye ubufatanye buzaha amahirwe abanyeshuri yo kwishyurirwa amasomo yabo mu myaka itatu, bakazishyura nyuma barabonye akazi.Ku ikubitiro Chancen izishyurira abanyeshuri 300 baziga muri ICK, mu mwaka w’amashuri uzatangira muri Werurwe 2025.Abo 300 ni abaziga mu mashami arimo Iterambere ry’ubumenyi mu bya siyansi, itumanaho n’itangazamakuru ndetse n’uburezi.Umuyobozi wa Chancen International, Ross Nathan, yavuze ko yishimiye kugira ubufatanye n’iri shuri rya ICK, cyane ko ryitaruye umujyi bizatuma abatuye mu bice by’icyaro, bari mubo Chancen ireba cyane, biborohera kuryigamo.Ati “Guteza imbere uburezi cyane ku bakobwa ni ingenzi. Igihugu gishaka gutera imbere, kigomba kuba gifite uburezi budaheza. Turebye muri banki, mu itangazamakuru, ubwubatsi n’ibindi, usanga nta bakobwa benshi bahari. Tugomba gushyiramo imbaraga.”Umuyobozi wa Kaminuza ya ICK, Fr. Prof. Fidèle Dushimimana, yavuze ko impamvu ikomeye yabateye gukorana na Chancen International, ari umwihariko wayo wo kwita cyane ku banyeshuri bakigorwa no kubona ubushobozi bwo kwirihirira.Ati “Iyo tubonye ubishyurira ikiguzi cy’uburezi biradushimisha cyane. Ni muri urwo rwego dukomeza gushaka abafatanyabikorwa babafasha.”Ikigo Chancen International gikomoka mu Budage ariko icyicaro gikuru kikaba mu Rwanda, kikanakorera mu bindi bihugu bya Afurika nka Kenya, Ghana na Afurika y’Epfo.Chancen International yishyurira abanyamuryango binyuze mu masezerano yo gusangira inyungu azwi nka ‘Income Share Agreement: ISA’.Kugeza ubu Chancen International mu Rwanda imaze kwishyurira abarenga 3000, abishyurirwa batoranywa ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ ibigo bashaka kwigamo hashingiwe ku basabye kwishyurirwa ndetse n’abatishoboye bakeneye ubufasha kurusha abandi....