Umugabo wa Rihanna yagizwe umwere
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-19 05:46:52

Umuraperi A$AP Rocky, umugabo w’umuhanzikazi Rihanna, yagizwe umwere n’urukiko rwa Los Angeles kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, nyuma y’igihe aburana ku byaha yashinjwaga byo kurasa mugenzi we A$AP Relli.A$AP Rocky, amazina ye nyakuri akaba Rakim Mayers yari amaze ibyumweru bitatu imbere y’urukiko aho yireguraga ku cyaha cyo kurasa Terell Ephron, uzwi nka A$AP Relli mu mwaka wa 2021.Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso, urukiko rwanzuye ko amasasu A$AP Rocky yarashe yayakoresheje yirwanaho bityo ko nta cyaha kimuhama.Uyu muraperi yari yaherekejwe n’umugore we Rihanna, wamubaye hafi mu gihe cyose cy’iburanisha. Ku mbuga nkoranyambaga, A$AP Rocky yagaragaje ibyishimo nyuma y’icyemezo cy’urukiko yandika kuri Instagram ye ati: “Urakoze Mana kurokora ubuzima bwanjye.” Rihanna nawe yanditse avuga ko “icyubahiro cyose ari icy’Imana yonyine” ndetse ayishimira ubuntu bwayo.Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muraperi n’umugore we bari mu byishimo bikomeye, aho yagaragaye amusimbukira mu byishimo amuhobera mu cyumba cy’urukiko....