Jose Chameleone agiye kubagwa
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-19 05:49:42

Umuhanzi w’icyamamare Jose Chameleone agiye kujyanwa mu gikorwa gikomeye cyo kubagwa urwagashya mu masaha 12 ari imbere, nyuma y’uko ubuzima bwe bwongeye kumera nabi.Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru BigEye ngo ubuzima bw’uyu muhanzi bwongeye kujya mu kaga aho abaganga bafashe icyemezo cyo kumubaga urwagashya kugira ngo barebe ko yagira ubuzima buzira umuze.Uyu muhanzi wari usanzwe ahanganye n’ibibazo by’ubuzima ari kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yimukiye mu Kuboza kugira ngo abone ubuvuzi bwimbitse.Amakuru avuga ko Chameleone yagize ikibazo gikomeye ubwo yari arwariye mu rugo, bikaba byabaye ngombwa ko abaganga bafata umwanzuro wo kumubaga byihutirwa.Ubuzima bwe bwatangajwe ku mugaragaro bwa mbere na Juliet Zawedde, umwe mu bamwitaho cyane muri iki gihe ndetse n’umuvandimwe we Weasel Manizo, na we yahise ajya muri Amerika kugira ngo abe hafi ya mukuru we muri ibi bihe bigoye.Chameleone ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, akaba amaze igihe atagaragara cyane ku rubyiniro kubera ibibazo by’ubuzima byamwigaruriye muri iyi minsi....