Gatsata: Imodoka eshatu zakongokeye mu igaraje, zikongeza n’inyubako
Yanditswe: topperzmind
Itariki:
2025-02-19 11:08:12

Imodoka eshatu zahiriye mu igaraje riherereye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo zirakongoka zinateza inkongi mu gice cy’inyubako yitwa Icyerekezo ikorerwamo ibikorwa bitandukanye.Iyi mpanuka yabereye mu igaraje bita Icyerekezo ahagana saa Sita z’amanywa kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025.Abatangabuhamya babwiye IGIHE ko iyi nkongi yatewe n’abateranyaga ibikoresho bya pulasitike hafi ya ‘réservoir’ ijyamo lisansi y’imodoka, bashyamiranye basa n’abashaka kurwana umuriro utarukira muri iyo réservoir’ bihita biteza inkongi.Dusabimana Taylor yagize ati “Byatewe n’abana bari barimo gusudira maze barwanira ibyo bakoreshaga akaba ari bwo byaje gutarukira muri icyo gice cya ‘réservoir de carburant’ kibikwamo lisansi maze bihita biteza impanuka.”Muhungirwa Saddah ukorera muri Restaurant iri hejuru y’iryo garaje yashimiye inzego z’umutekano zihutiye gutabara zikazimya uyu muriro.Ati “Turashima inzego za Polisi kubera ko bahagereye ku gihe, ubu hakaba nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere.”Usibye izi modoka eshatu IGIHE ntiyahise imenya ingano y’ibyangirikiye muri iyi nkongi, gusa abafite restaurant bavuze ko bagerageje kwigizayo ibintu byose umuriro ugera ku bikoresho bike cyane.Ubwo iyi nkongi yatangiraga imodoka za polisi zishinzwe kuzimya umuriro zahise zihagera zirazizimya ndetse n’icyo gice cyari cyafashwe....