Lionel Messi na Luis Suárez bahaniwe imyitwarire mibi
Yanditswe: topperzmind
Itariki:
2025-02-26 03:05:43

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (MLS), yahannye Lionel Messi na Luis Suárez kubera imyitwarire yabo mibi ku bandi bakinnyi bo muri iyi shampiyona.Tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo aba bombi bahuriye mu mukino w’Umunsi wa Mbere wa MLS, aho bakinaga na New York City FC. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.Muri uyu mukino, aba bombi barenze ku mategeko agenga imyitwarire muri Major League Soccer, bakajya bakora mu maso bagenzi babo, bakabafata mu mutwe ndetse no mu ijosi bigaragaza agasuzuguro.Suárez yabikoreye myugariro wa New York City, Birk Risa, ubwo yamufataga mu ijosi bari kujya mu karuhuko k’igice cya mbere, mu gihe Messi yabikoze ubwo umukino wari urangiye akabikora umutoza wungirije w’iyi kipe, Mehdi Ballouchy.Si ibyo gusa kuko Kapiteni wa Inter Miami, Lionel Messi, yahawe n’ikarita y’umuhondo mu mukino hagati kubera kubwira nabi umusifuzi.Nk’uko byanditswe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aba bakinnyi bombi baciwe amafaranga kubera iyi myitwarire.Ntabwo ikipe yabo iratangaza ingano y’amafaranga baciwe cyangwa ibindi bihano, kuko bagaragaye mu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare 2025.Ni umukino kandi bombi bafashije Inter Miami kubona itike ya ⅛ cya CONCACAF Champions Cup, batsinze Sporting Kansas City ibitego 3-1. Aba kandi biteganyijwe ko bazakina na Houston Dynamo mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa MLS....