Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje igihe Tshisekedi yatangiye gutegura intambara ku Rwanda

Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki: 2025-02-26 10:12:19

Topperzmind

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yashyiraga Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe muri Gicurasi 2021, yateguraga intambara.Mu kiganiro n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda cyabaye kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko uyu Mukuru w’Igihugu yashyizeho ibi bihe nyuma yo gutenguha abari bahagarariye umutwe witwaje intwaro wa M23 bari baragiye i Kinshasa kuganira na we ku buryo Uburasirazuba bwa RDC bwabonekamo amahoro, cyane ko mu 2019 yari yarabasezeranyije ko bazakorana.Ati “Bigeze 2021, Tshisekedi ati ‘ngiye gushaka igisubizo cya Kivu’, gushyiraho ibihe bidasanzwe, ibihe by’intambara. Akuraho abayobozi bose b’abasivili muri Kivu, guhera kuri ba Guverineri…bose abasimbuza abasirikare. Abantu bayoberwa ibyo ari byo…naho we yateguraga intambara. Ibyo yise kuzana amahoro muri Kivu, we yateguraga intambara.”Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko abarwanyi ba M23 bajya kuganira i Kinshasa, batari bavuye mu Rwanda, ahubwo ko babaga muri Uganda mu nkambi ya Bihanga, aho bari bafite intwaro zabo.Ati “Abinjiye muri Uganda barabatwaye, bo ntibabambura n’intwaro, babashyira mu kigo cya gisirikare cyitwa Bihanga, Bihanga si kure ya hano, ni amasaha nk’abiri n’igice uvuye hano.”Yasobanuye ko ubwo Tshisekedi yasezeranyaga abarwanyi ba M23 gukorana na bo, Perezida Paul Kagame wari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yamusabye ko yasenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Perezida wa RDC arabyanga.Ukwinangira kwa Tshisekedi kwagize ingaruka ku Rwanda, nk’uko Gen (Rtd) Kabarebe yakomeje abisobanura, kuko mu Ukwakira 2019, umutwe wa RUD Urunana ushamikiye kuri FDLR wateye mu karere ka Musanze, wica abasivili 14.Igitero cya RUD-Urunana cyashimangiraga ububi bwa FDLR mu karere, kuko ni umutwe umaranye imyaka myinshi umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda; ukabikora uturutse mu birindiro byawo mu burasirazuba bwa RDC, hafi y’umupaka.Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko abarwanyi ba M23 bahanganye n’ingabo za RDC kuva mu Ugushyingo 2021, bataturutse mu Rwanda ahubwo ko babaga ku Kirunga cya Sabyinyo, ahaherera ku mupaka wa RDC na Uganda.Yagaragaje ko ubwo abarwanyi ba M23 bari bakomeje gutsinda ingabo za RDC, Leta ya RDC yongeye gukora ikosa ryo gukorana n’abacanshuro, yubaka bushya umutwe wa FDLR nyamara izi neza ko ufite ingengabitekerezo ya Jenoside.Ati “Hari abibaza ngo imbaraga za FDLR ziri hehe? Imbaraga za FDLR ziri mu ngengabitekerezo. Uko baba bangana kose mu gihe [bafite] ingengabitekerezo ya jenoside, ntabwo wavuga ngo nta mbaraga ifite. Ingengabitekerezo ya Jenoside nubwo yaba ifitwe n’umuntu umwe cyangwa babiri…”Yatangaje ko umuryango mpuzamahanga ufite icyasha n’amateka y’ibyaha mu karere, kuko ntacyo ukora nyamara impuguke zawo zemeza ko ingabo za RDC (FARDC) zikorana na FDLR, zikanagaragaza amazina y’abofisiye bakorana n’uyu mutwe w’iterabwoba.Ati “Ndagira ngo mwumve impamvu umuryango mpuzamahanga udashobora kuba umwere muri iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC. Ufite icyasha ariko ufite n’amateka y’ibyaha kuko buri mwaka izi mpuguke za UN zihora ziza kureba ngo ibikorwa by’u Rwanda, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, bagatanga amaraporo agaragaza neza ko FARDC ikorana na FDLR, bagatanga n’amazina y’abantu bakorana na bo.”SAMIDRC mu mugambi mubiGen (Rtd) Kabarebe yibukije aba banyapolitiki ko Leta ya RDC yazanye ingabo za Afurika y’Epfo, iza Tanzania n’iza Malawi ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC), zihabwa ubufasha mu bya tekiniki n’ibikoresho kugira ngo urwanye M23.Yakomeje ati “Barangije, Umuryango w’Abibumbye ufata iyi SAMIDRC Tshisekedi yazanye, harimo Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo, Akanama ka UN gashinzwe umutekano gaha MONUSCO uburenganzira bwo gufasha SAMIDRC mu buryo bwa tekiniki no mu bikoresho.”Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko Ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ziri muri SAMIDRC ari zo zifashishijwe n’Umuryango w’Abibumbye mu kwirukana abarwanyi ba M23 mu 2013, bahungira muri Uganda.Yasobanuye ko ubwo SAMIDRC yajyaga muri RDC, ibi bihugu bitatu bya SADC byari bizi neza ko byinjiye mu ihuriro ririmo FDLR, byemera gukora na yo.Ati “Mwibuke ingabo zari zigize FIB mu 2013 yari Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Muri 2024, SAMIDRC igizwe na Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Ariko icyo umuntu yakwibaza, ese ibyo bihugu uko ari bitatu, bajya kuza gufasha Tshisekedi, bari bazi ko afatanyije na FDLR? Yego, bari babizi…Ni ukuvuga ko na bo baje baje gufasha FDLR. Kimwe n’uko Abarundi baje bazi ngo FDLR ifatanyije n’ingabo za Congo.”Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko SAMIDRC na yo yahise yinjira mu mugambi wa Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye wo guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, nk’uko babyigambye mu 2023 no muri Mutarama 2024, u Rwanda rubona ko ibishobora kubangamira umutekano warwo biri kwiyongera, na rwo rukaza ingamba z’ubwirinzi.Yagize ati “U Rwanda ntabwo rwigeze umunsi n’umwe rutera Congo, ntabwo rwigeze rufata umugambi wo kurasa Congo, rwafashe umugambi wo kwirinda, kuvuga ngo ‘aba bantu bafashe umugambi wo gutera u Rwanda, bakanawuvuga, bakawugaragaza, bakanawushyira no mu bikorwa, reka dufate ingamba zo kwirinda’.”Umuryango mpuzamahanga wishakira inyunguGen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko ubwo umuryango mpuzamahanga wabonaga M23 ikomeje gutsinda ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, wahisemo kwegeka ikibazo ku Rwanda, utekereza no kurufatira ibihano.Yagize ati “Igisubizo cy’umuryango mpuzamahanga, kubera M23 gutsinda, ikibazo bagihinduye icy’u Rwanda. Ukurikirane neza ukuntu ikibazo cyaje guhinduka icy’u Rwanda. Ikibazo cya M23 nticyigeze kiba icy’u Rwanda ariko ku ngufu bagihinduye icy’u Rwanda, n’uyu munsi iyo bafata ibihano, haba Abanyamerika, EU, bafata ibihano nk’aho ari ikibazo cy’u Rwanda.”Yagaragaje ko ku muryango mpuzamahanga, kugira imbaraga kwa M23 “byabaye icyaha ku Rwanda, ku bwabo ntabwo M23 ikwiye kugira imbaraga”, nyamara ngo iyo bigeze kuri FDLR, ikibazo cyayo kirasimbukwa cyangwa kikoroshywa.Ati “Umuryango mpuzamahanga ntushaka ko FDLR ivaho kuko ari cyo cyonyine baba bafite. FDLR yabaye igikangisho, umuryango mpuzamahanga urayibungabunga kugira ngo bahore bayishumuriza u Rwanda, u Rwanda ruhore rucecetse.”Mu byo umuryango mpuzamahanga ushingiraho usabira u Rwanda ibihano, harimo intwaro zihambaye abarwanyi ba M23 bafite. Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko uyu mutwe wambura izi ntwaro ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC buri uko uritsinze.Yatanze urugero ku bikoresho byinshi M23 yafatiye i Goma, Sake no mu nkengero z’iyi mijyi, ati “Ibikoresho byinshi cyane byafatiwe hariya mwarabibonye, byagombaga kurasa u Rwanda. N’aho byari biri, aho byarebaga, aho byari byashyizwe ni hariya mu bilometero bine, bitanu ku mupaka w’u Rwanda, ku kibuga cy’indege…Ibibunda bya rutura byinshi cyane, ibirasa ibilometero 50, ibirasa ibilometero 20, amoko atandukanye ariko byose byahindutse ubusa.”Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje ko igihe kigeze ngo ikibazo cyatumye M23 ibaho gishakirwe umuti urambye, hashingiwe ku myanzuro y’abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yashyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.Yagaragaje ariko ko nubwo Afurika yatanze umurongo w’uburyo ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC gikemuka, umuryango mpuzamahanga wo ukomeje gushakira u Rwanda ibihano; ibishobora gutuma Tshisekedi yanga kuganira na M23.Yasobanuye ko impamvu umuryango mpuzamahanga ushakira u Rwanda ibihano ari uko Tshisekedi yawusezeranyije amabuye y’agaciro, gusa ngo nta musaruro bizatanga kuko na mbere hose, ibihano bitigeze bikemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC.Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko kuba ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kitarakemuka, umuryango mpuzamahanga ubifitemo uruhare ku gipimo cya 80% bitewe n’inyungu ushakira muri RDC.Ati “Nta gishya bazazana. Umuryango mpuzamahanga uracyakora rya kosa wakoze n’ikindi gihe. Ikibazo cya Congo kutarangira kuva cyatangira, 80% ni umuryango mpuzamahanga. Ubifitemo uruhare rukomeye cyane.”Yasobanuye ko mu rwego rwo kugira ngo u Rwanda ruhangane n’abarutega iminsi, Abanyarwanda bahisemo kwigira kugira ngo bashakire ibisubizo ibibazo byabo, kuko ari yo ntwaro bafite....



News Image

Ukraine yarashe ‘drones’ 337 mu Burusiya mu ijoro rimwe

zo ndege zahanuwe mu bice bitandukanye by’u Burusiya birimo Kursk, Belgorod, Bryansk, Voronezh, Kalu...

On: 11-03-2025 at 08:28AM

News Image

APR FC yinjije arenga miliyoni 120 Frw ku mukino yakiriyemo Rayon Sports

Uyu mukino waciye agahigo ko kuba uwa kabiri winjije amafaranga menshi kuri Stade mu Rwanda, warangi...

On: 11-03-2025 at 08:24AM

News Image

Nta muntu urakora nk’ibyo nakoze kandi nta muyobozi wangaruye muri Rayon Sports - Robertinho mumvugo ikomeye

Umunya-Brazil, Robertinho utoza Rayon Sports yavuze ko nta mutoza urakora nk’ibyo yakoze muri iyi ki...

On: 10-03-2025 at 11:22AM

News Image

Musk yacecekesheje Minisitiri wo muri Pologne

Musk amaze gutanga muri Ukraine ibikoresho 40,000 bitanga murandasi muri Ukraine kuva mu 2022.Ingabo...

On: 10-03-2025 at 11:17AM

News Image

Suède: The Ben agiye guhurira mu gitaramo n’abarimo Ya Levis na Timaya

The Ben yatumiwe mu bitaramo bya ‘One Love Music Festival’ biteganyijwe muri Suède kuva ku wa 15 k...

On: 08-03-2025 at 09:07AM

News Image

Kevin Kade na Chriss Eazy bagiye guhurira kuri album

Chriss Eazy na Kevin Kade bari mu bahanzi bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye mu Rwanda, bagiye ...

On: 08-03-2025 at 09:03AM

News Image

The Ben na Bwiza bitozanyije n’itsinda ry’abacuranzi rizabafasha mu gitaramo

The Ben na Bwiza bamaze kugera mu Bubiligi, bakoranye imyitozo n’itsinda ry’abacuranzi rizabafasha...

On: 08-03-2025 at 09:01AM

News Image

Tanzania: Hagiye kubakwa Arena izatwara miliyoni 172$

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yemeje ko bagiye kubaka inzu y’imyidagaduro (Arena) iza...

On: 08-03-2025 at 08:54AM

News Image

Chriss Eazy yageze muri Suède

Chriss Eazy utegerejwe mu gitaramo agomba gukorera muri Suède, yamaze kugera mu Mujyi wa Stockholm...

On: 08-03-2025 at 08:44AM

News Image

Abasirikare 438 batojwe na RDF binjijwe mu Ngabo za Centrafrique

Icyiciro cya gatatu cy’abasirikare ba Centrafrique batojwe n’Ingabo z’u Rwanda cyasoje amasomo. Ni...

On: 08-03-2025 at 08:38AM

News Image

Muhanga: Umugabo yiciwe n’imbabura mu nzu yari acumbitsemo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugabo witwa Nzayisenga Jean Claude wari utuye mu Karere ka Muhang...

On: 08-03-2025 at 08:29AM

News Image

“Love and Lies” – Filime Igiye Guhindura Amateka muri Sinema Nyarwanda!

Sinema nyarwanda iri kwinjira mu bihe bishya, kandi filime nshya “Love and Lies” ni kimwe mu bihanga...

On: 06-03-2025 at 07:28AM

News Image

Perezida Ndayishimiye yategetse ingabo ze kwirukana M23 muri Kivu y’Amajyepfo

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akomeje kwenyegeza intambara yo mu burasirazuba bwa Repu...

On: 06-03-2025 at 04:52AM

News Image

Uwavuye Iwawa ahindutse kurusha abandi muri buri karere azajya ahabwa inka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mugenzi Patrice yavuze ko uwagororewe Iwawa bizajya bigaragara k...

On: 06-03-2025 at 04:49AM

News Image

The Ben yongeye gusaba imbabazi Bull Dogg, ateguza indi ndirimbo na Diamond

The Ben yongeye guca bugufi asaba imbabazi Bull Dogg ahamya ko bamaze iminsi barebana ay’ingwe nyuma...

On: 04-03-2025 at 05:42AM

News Image

ITSINDA " THE VOCAL BAND RIHINDUYE UMUZIKI NYARWANDA RIGIYE GUKORA AMATEKA KW ' ISI MENYA BYINSHI"

Muraho neza, Twitwa The vocal Band tukaba dukora music iri live Intego yacu nugukora music yose Y...

On: 04-03-2025 at 04:20AM

News Image

U Rwanda rwatumije Ambasaderi w’u Bwongereza

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatumije Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison...

On: 28-02-2025 at 03:50AM

News Image

Hasigaye 37 gusa: Urugendo rw’u Rwanda mu kurandura ibibembe mu gihugu

Raporo y’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) ya 2024, igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu biri ku...

On: 28-02-2025 at 03:25AM

News Image

Abarenga 1400 bahawe amahirwe yo gusura Pariki ya Nyungwe ku buntu

Ubuyobozi bwa Pariki ya Nyungwe bwageneye abarenga 1400 bayituriye amahirwe yo kuyisura ku buntu kug...

On: 28-02-2025 at 03:18AM

News Image

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje igihe Tshisekedi yatangiye gutegura intambara ku Rwanda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe...

On: 26-02-2025 at 10:12AM

News Image

Lionel Messi na Luis Suárez bahaniwe imyitwarire mibi

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (MLS), yahannye Lionel Messi na Lu...

On: 26-02-2025 at 03:05AM

News Image

DURING A PERIOD OF CALM IN THE CONFLICT BETWEEN HAMAS AND ISRAEL

During a period of calm in the conflict between Hamas and Israel, Hamas sent four people back to Isr...

On: 20-02-2025 at 04:17PM

News Image

Gatsata: Imodoka eshatu zakongokeye mu igaraje, zikongeza n’inyubako

Imodoka eshatu zahiriye mu igaraje riherereye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo zirakongoka ...

On: 19-02-2025 at 11:08AM

News Image

Jose Chameleone agiye kubagwa

Umuhanzi w’icyamamare Jose Chameleone agiye kujyanwa mu gikorwa gikomeye cyo kubagwa urwagashya mu m...

On: 19-02-2025 at 05:49AM

News Image

Umugabo wa Rihanna yagizwe umwere

Umuraperi A$AP Rocky, umugabo w’umuhanzikazi Rihanna, yagizwe umwere n’urukiko rwa Los Angeles kuri ...

On: 19-02-2025 at 05:46AM

News Image

Imbamutima z’Umworozi w’inkoko watewe inkunga ya Miliyoni 145 Frw zitishyurwa

Edouard Twizerimana, Umuyobozi wa Eddy Farm Ltd ikora ubworozi bw’inkoko zitera amagi, mu karere ka ...

On: 19-02-2025 at 05:41AM

News Image

Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse ubufatanye bwose yari ifitanye n’u Bubiligi mu mishinga y’iterambere kuva mu 2024-2029.

Guverinoma y’u Rwanda yahagaritse ubufatanye bwose yari ifitanye n’u Bubiligi mu mishinga y’iterambe...

On: 18-02-2025 at 02:26PM

News Image

M23 yateguye umuganda mu mujyi wa Bukavu

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wateguye umuganda mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amaj...

On: 18-02-2025 at 12:47PM

News Image

Chancen International yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na ICK

Ikigo Mpuzamahanga cyishyurira urubyiruko mu mashuri makuru na kaminuza cya Chancen International, c...

On: 18-02-2025 at 12:44PM

News Image

Museveni yagaragaje ko abumva ko Besigye adakwiye gufungwa bashyigikiye ko Uganda ihungabana

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagaragaje ko abumva ko umunyapolitiki Dr Kizza Besigye adakwiye guf...

On: 18-02-2025 at 08:45AM

News Image

U Busuwisi: Umudepite yasabye ko RDC ihagarikirwa inkunga kugeza Tshisekedi avuye ku butegetsi

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Busuwisi, Andreas Alfred Glarner, yasabye igihugu cye guhag...

On: 18-02-2025 at 04:50AM

News Image

Perezida wa Argentine mu mazi abira nyuma yo kwamamaza ‘Cryptocurrency’, igateza igihombo

rezida wa Argentine, Javier Milei, ari gusabwa kwegura nyuma yo kwamamaza ifaranga ry’ikoranabuhanga...

On: 18-02-2025 at 04:47AM

News Image

U Rwanda rwavuze ku hazaza h’ibikorwa byaterwaga inkunga na USAID

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nta nkunga z’Ikigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga ...

On: 18-02-2025 at 04:44AM

News Image

Amerika: TikTok yongeye kugaragara kuri ‘App Store’ na ‘Play Store’

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibyishimo ni byose ku bakunzi b’urubuga rwa TikTok rwongeye kugara...

On: 18-02-2025 at 04:41AM

News Image

Mfite ibibazo byinshi - Ruben Amorim utoza Manchester

Umutoza wa Manchester United FC, Ruben Amorim, yagaragaje ko afite ibibazo byinshi mu kazi ke, nyuma...

On: 18-02-2025 at 04:38AM

News Image

Minisante yatangaje ko kuzamura imisoro ku nzoga n’itabi bigamije kugabanya indwara zitandura

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yagaragaje impamvu yo kuzamura imi...

On: 18-02-2025 at 04:36AM

News Image

Ne-Yo mu buryohe bw’urukundo n’abagore batatu

Umuhanzi Ne-Yo aheruka kugaragara asomana n’abakunzi be batatu, bishimangira inkuru zari zimaze imin...

On: 18-02-2025 at 04:33AM

News Image

António Guterres wa Loni yashimangiye isenywa ry’umutwe wa FDLR

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yatangaje ko intangiriro yo gukemura ...

On: 18-02-2025 at 04:30AM