The Ben yongeye gusaba imbabazi Bull Dogg, ateguza indi ndirimbo na Diamond
Yanditswe: topperzmind
Itariki:
2025-03-04 05:42:39

The Ben yongeye guca bugufi asaba imbabazi Bull Dogg ahamya ko bamaze iminsi barebana ay’ingwe nyuma yo kutabasha gusohora indirimbo bakoranye bikarakaza uyu muraperi unaherutse kwanga kwitabira igitaramo cye.Ibi The Ben yabigarutseho ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, aho yari avuye muri Tanzania, yitegura guhita yerekeza i Burayi mu bitaramo bitandukanye.Ubwo yari abajijwe n’abanyamakuru ku kibazo cye na Bull Dogg, The Ben yagize ati “Bull Dogg ni umuvandimwe kuva kera, icyo nakubwira ni uko njye nk’umuntu nakoze ibyo umuntu yakora. Naramuhamagaye musaba imbabazi nanone nk’uko nari narabikoze.”The Ben yagaragaje ko ikibazo yagiranye na Bull Dogg gishingiye ku ndirimbo bakoranye mu 2021 ariko bikaza kurangira itagiye hanze.Nubwo ariko iyi ndirimbo itasohotse, The Ben ahamya ko byatewe n’uko yiteguraga gushyira hanze iyitwa ‘Why’ yari yakoranye na Diamond, yumvaga ko zisohokeye rimwe bitaba ari byiza ndetse agerageza kubyumvisha Bull Dogg.Uyu muhanzi yemera ko icyo akeka ko cyarakaje Bull Dogg ndetse anamusabira imbabazi ari uko na nyuma y’uko Why igiye hanze, yaje kubura umwaya bitewe na gahunda zitandukanye bikarangira indirimbo yabo idasohotse.Ati “Mbere na mbere Bull Dogg ndamwubaha, nongeye kumusaba imbabazi imbere ya ’camera’, nawe narabimubwiye tunavugana ubushize, namubwiye ko numva niteguye gukora icyo aricyo cyose cyatuma ubuvandimwe bwacu busubiraho.”The Ben yavuze ko yiteguye gukora buri kimwe cyamwunga na Bull Dogg, ahamya ko bibaye ngombwa ko yishyura indi ndirimbo nabyo yabikora ariko inzigo hagati yabo ikavaho.Ku rundi ruhande The Ben yanaboneyeho umwanya wo guteguza indirimbo ye nshya na Diamond.Ati “Muyitege mu mpeshyi y’uyu mwaka, ntabwo turakora ku mashusho. Yewe n’indirimbo ntirarangira neza ijana ku ijana ariko izajya hanze ifite amajwi n’amashusho.”Muri iki kiganiro, The Ben yashimiye bikomeye Marioo wamuhaye indirimbo ‘Baby’ ikomeje kubica bigacika kuri album ye nshya.Ati “Reka nshimire Marioo kuko yampaye indirimbo ’Baby’. Iriya ntabwo yari iyanjye yagombaga kujya kuri album ye tukayikorana ntinda kuyikoraho, asohora album ntariho noneho arayimpa ngo nyishyire ku yanjye. Mu buryo butunguranye ni imwe mu ziri gufasha album yanjye kuzamuka cyane by’umwihariko muri Tanzania.”The Ben ibi byose yabigarutseho mu gihe mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 yerekeje ku Mugabane w’u Burayi aho agiye gukorera ibitaramo bitandukanye azatangirira mu cyo kumurika album ‘25 Shades’ ya Bwiza kizabera mu Bubiligi ku wa 8 Werurwe 2025....