Uwavuye Iwawa ahindutse kurusha abandi muri buri karere azajya ahabwa inka
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-03-06 04:49:13

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mugenzi Patrice yavuze ko uwagororewe Iwawa bizajya bigaragara ko yahindutse kurusha abandi nyuma yo kuva mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa azajya ahabwa inka y’ishimwe.Yabitangaje ku wa 5 Werurwe 2025, ubwo hasozwaga icyiciro cya 24 cy’amasomo atangirwa mu kigo ngororamuco giherereye ku Kirwa cya Iwawa mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.Icyiciro cya 24 cyagize umwihariko w’uko ari cyo cyiciro cyatangirijweho gahunda y’inyigisho zimara imyaka ibiri.Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, bwavuze ko impamvu amasomo atangirwa mu Kigo cya Iwawa agiye kujya amara imyaka ibiri, ari uko mu busesenguzi bakoze basanze 12% by’abahagororerwa bongera gusubira mu buzererezi.Minisititiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mugenzi Patrice yabwiye abarangije inyigisho zitangirwa Iwawa ko aho bagiye hari abazabaca intege bakabita amazina mabi kubera imyitwarire itaboneye bahozemo, abasaba kuzabirengagiza bagakurikiza inyigisho bahawe kuko uwo bizagaragara ko yahindutse kurusha abandi azahabwa inka.Ati “Hari inka 30, mu turere 30 tw’u Rwanda, zizahabwa umudaheranwa witwaye neza, agahinduka imboni y’impinduka mu karere, agatorwa na bagenzi be, iyo azayihabwa, hanyuma nawe azaziturire abandi”.Minisitiri Mugenzi yavuze ko guha inka uwavuye Iwawa witwaye neza byatewe no kuba gahunda za Leta zigenewe abaturage bose n’abavuye Iwawa barimo.Ati “Hari izindi gahunda mugiye gusanga hariya zerekeranye no kwiteza imbere, gahunda z’imiyoborere myiza, uzaba yahindutse hari urubyiruko rw’abakorerabushake, biteguye kuzabana namwe muri gahunda z’umutekano, gutanga amakuru ku gihe, muri gahunda zo kubaka igihugu, muri gahunda zose z’iterambere ry’Abanyarwanda”.Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred yavuze ko mu mbogamizi bagihura nazo mu nyigisho baha abafatiwe mu migirire ibagamiye abaturage harimo kuba batabasha kubona amakuru kuri buri muryango w’umuntu ujyanywe Iwawa kandi mu mpamvu zituma abantu bajya mu buzererezi harimo ibibazo byo mu miryango.Abajyanwa mu Kigo cya Ngororamuco cya Iwawa bahabwa ubuvuzi burimo n’ubujyanye n’imiterereze, abatazi gusoma no kwandika bakabyigishwa, ndetse buri wese akigishwa umwuga ahisemo mu myuga ihigishirizwa irimo ubudozi, ubuhinzi n’ubworozi, ububaji n’ubwubatsi.Icyiciro cya 24 harangijemo abasore n’abagabo barenga 5000....