Abasirikare 438 batojwe na RDF binjijwe mu Ngabo za Centrafrique
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-03-08 08:38:10

Icyiciro cya gatatu cy’abasirikare ba Centrafrique batojwe n’Ingabo z’u Rwanda cyasoje amasomo. Ni abasirikare batojwe na RDF binyuze mu masezerano yasinywe hagati y’ibihugu yatumye mu 2020, u Rwanda rwohereza ingabo muri Centrafrique. Abanyeshuri basoje amasomo ni 438, bize amasomo ya gisirikare arimo ayo gutahura umwanzi, ajyanye n’uburyo bwo guhangana n’abanzi bageze mu gihugu, ayo gukoresha ikarita, n’indi myitozo ya gisirikare bakorera mu mashyamba n’ahandi.Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, ni umwe mu bari bitabiriye umuhango wo kwinjiza mu gisirikare aba basore n’inkumi.Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Félix Moloua, ni we wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Camp Kasai. Abasoje amasomo bari bamaze amezi atandatu biga.Wassialo Nzeti, umwe mu bakobwa batojwe n’Ingabo z’u Rwanda, afite imyaka 19 y’amavuko. Yahisemo kujya mu gisirikare kuko hashize igihe kinini mu gihugu cye hari ibibazo by’umutekano muke.Ati “Rero urubyiruko rwari rukenewe no kugira ngo ruteze imbere igihugu. Iyo hari umutekano, igihugu gitera imbere.”Yavuze ko imyitozo yahawe, itandukanye n’isanzwe itangwa n’Ingabo z’Igihugu cye, ku buryo yiteze ko azayibyaza umusaruro ufatika.Ati “Mu by’ukuri, iyi myitozo yaramfashije kuko ibyo batwigishije ntekereza ko bitari bihari mu gisirikare cyacu cya FACA, twize ibijyanye no kurwana, gukoresha ikarita, RDF yatwigishije gukoresha intwaro zose hamwe, GPS, gukoresha indangamerekezo n’ikarita.”Yongeyeho ati “Nakunze cyane ibyo gukoresha ikarita n’ibijyanye no kurwana. Nzaguma mu gisirikare kuko nkunda ibijyanye n’umutekano, nzakigumamo, nshishikarize n’abandi binjire mu gisirikare, kuko umutekano ni wo uza imbere ya byose. Icyo nashimye cyane ku Ngabo z’u Rwanda, ni ikinyabupfura, umurava n’isuku.”Mugenzi we Wanda Choisi yavuze ko imyitozo bahawe yari myiza kuko bahereye ku bijyanye n’imyitwarire ikwiriye kuranga umusirikare.Ati “Mu by’ukuri, nizeye ko amasomo azadufasha cyane kuko ni amasomo aba akenewe mu kazi ka gisirikare. Ikindi gice cy’ingenzi twize, ni ikijyanye no gukoresha ikarita, kuko ntabwo nari naracyize mu ishuri, ariko muri aya mahugurwa, twarabyize kandi narabimenye neza ku buryo bizamfasha.”Bose icyo bahurizaho bigeye ku Ngabo z’u Rwanda, ni ikinyabupfura ku buryo bazagikoresha no mu buzima busanzwe aho bazaba bari hose.Abasirikare batojwe n’u Rwanda muri Centrafrique, bashyiriweho umutwe wihariye babarizwamo. Ni umutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye.Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, yavuze ko nta gushidikanya, abahawe amasomo bazayakoresha neza barinda igihugu.Ati “Ndizera ko ubumenyi mwahawe muzabukoresha muhangana n’umwanzi aho kubangamira abaturage mushinzwe kurinda […] Uyu munsi muri imbere yacu nk’abasirikare bagomba kurinda igihugu cyanyu mushize amanga.”Yavuze ko mu mezi bamaze bahugurwa, rwari urugendo rutoroshye, amasaha menshi y’imyitozo asaba ikinyabupfura, ariko byose byari bigamije kubategura kuzaba abasirikare bahamye, barangwa n’ubutwari. Ibyo bize byose, Gen Maj Nyakarundi yavuze ko ari amahame y’ingenzi azabafasha mu buzima bwose.Yashimiye kandi byihariye Abakuru b’ibihugu byombi, u Rwanda na Centrafrique n’Ubuyobozi bw’Igisirikare cya FACA n’Igisirikare cy’u Rwanda ku bufasha bw’ingenzi bwatumye iyi gahunda igera ku ntego zayo. Yashimiye abarimu b’u Rwanda n’aba FACA bakoze ibishoboka byose kugira ngo aba banyeshuri babone ubumenyi bukwiriye.Yijeje ko RDF izakomeza gufatanya na FACA mu guhugura abasirikare, avuga ko hari abasirikare 159 baherutse guhabwa amasomo yisumbuye mu bya gisirikare kandi ko mu kwezi gutaha, hari gutegurwa n’andi.Mu binjiye mu Ngabo za Centrafrique batojwe n’u Rwanda, harimo abakobwa 38. ...