Chriss Eazy yageze muri Suède
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-03-08 08:44:45
Chriss Eazy utegerejwe mu gitaramo agomba gukorera muri Suède, yamaze kugera mu Mujyi wa Stockholm aho agomba gususurutsa abazitabira igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ku wa 8 Werurwe 2025. Akigera muri Suède, Chriss Eazy yabwiye IGIHE ko yiteguye gususurutsa abakunzi be bazitabira iki gitaramo azahuriramo na Spice Diana wo muri Uganda.Iki gitaramo Chriss Eazy arakirangiza asubira i Kigali, mbere yo kongera gusubira i Burayi mu bitaramo bizazenguruka ibihugu binyuranye by’uwo mugabane.Uyu muhanzi azakomereza muri Pologne ku wa 26 Mata 2025. Ku wa 3 Gicurasi 2025, Chriss Eazy azataramira i Paris, ku wa 10 Gicurasi ataramire i Bruxelles mu Bubiligi mu gihe hari ibindi bitaramo bigera kuri bitanu bitaratangazwa.Igitaramo cyo muri Pologne giteganyijwe ku wa 26 Mata 2025, byitezwe ko Chriss Eazy azagihuriramo n’Umunya-Nigeria, Joe Boy. Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iyi minsi mu Rwanda, yerekeje i Burayi mu gihe aherutse gutangaza ko ari mu nzira zo gusohora album ahuriyeho na Kevin Kade izajya hanze mu minsi iri imbere....