Tanzania: Hagiye kubakwa Arena izatwara miliyoni 172$
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-03-08 08:54:02

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yemeje ko bagiye kubaka inzu y’imyidagaduro (Arena) izatwara agera kuri miliyoni 172$.Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania akaba n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Itumanaho, Umuco n’Ubuhanzi, George Msigwa, yatangaje ko inkunga yo kubaka iki gikorwaremezo yabonetse.Yagize ati “Iki kibazo cyatumye Perezida wacu adasinzira kubera ko nta mafaranga twari dufite yo kubaka iyi nyubako. Bwa nyuma na nyuma twabonye inkunga. Perezida aherutse muri Koreya y’Epfo bamuha inguzanyo ya miliyari 2.5$.”Yakomeje agira ati “Perezida yemeje ko miliyoni 172$ za mbere zizubaka Arena, icya kabiri tuzubaka umujyi wo gukiniraho filimi.”Ibi bibaye nyuma y’aho abahanzi batandukanye bayobowe na Diamond Platnumz bakomeje gusaba ubuyobozi kububakira inzu igezweho y’imyidagaduro.Mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards biheruka kubera muri Zanzibar, Diamond yatakambiye Perezida Suluhu amusaba kubaka Arena kugira ngo babashe kwakira ibitaramo bikomeye.Ni nyuma y’aho ibi birori byari byabaye agatogo ndetse avuga ko uko byagenze ari igisebo ku gihugu.Uyu muhanzi yakomeje agaragaza ko leta yashyize imbaraga mu kubaga stade nziza mu ntara zose z’igihugu ariko abanyamuziki birengagijwe kandi bo bari gusaba inyubako imwe gusa.Biteganyijwe ko iyi nyubako izubakwa i Kawe mu Mujyi wa Dar es Salaam. Ntabwo haramenyekana abantu izaba ishobora kwakira.Kuva mu 2019 BK Arena yakuzura mu Rwanda, ibihugu byo mu karere byatangiye kugaragaza ko nabyo bikeneye inyubako nk’iyi. Ikibazo cy’ibikorwaremezo gikomeje kuba ingutu mu karere kuko mu minsi ishize, Kenya yabuze amahirwe yo kwakira Chris Brown wavuze ko nta hantu muri Nairobi yakorera igitaramo....