The Ben na Bwiza bitozanyije n’itsinda ry’abacuranzi rizabafasha mu gitaramo
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-03-08 09:01:39

The Ben na Bwiza bamaze kugera mu Bubiligi, bakoranye imyitozo n’itsinda ry’abacuranzi rizabafasha mu gitaramo bitegura gukorera i Bruxelles ku wa 8 Werurwe 2025. Ni imyitozo ibanziriza iya nyuma aba bahanzi bakoze kuko bari bayitangiye ku wa 5 Werurwe 2025, ubwo bari bakigera mu Bubiligi aho bagiye gukorera iki gitaramo cyo kumurika album ‘25Shades’ ya Bwiza.Uretse The Ben na Bwiza bazatarama muri iki gitaramo, abazacyitabira bazagira amahirwe yo kwibonera abahanzi nka Double Jay w’i Burundi na Juno Kizigenza mu gihe igitaramo kizayoborwa n’abarimo MC Lucky, Amir Pro uturutse i Burundi na Ally Soudy waturutse muri Amerika.Ni mu gihe umuziki uzaba ucurangwa n’abarimo DJ Toxxyk na DJ Princes Flor.Mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Werurwe 2025 nibwo The Ben na Bwiza bageze mu Bubiligi aho bagiye gukomereza imyiteguro y’igitaramo cyabo. Bwiza agiye kumurika album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’ izasohoka ku wa 28 Werurwe 2025, ni mu gihe uyu muhanzikazi yamaze gusohora indirimbo ‘Hello’ ibanziriza isohoka ryayo....