Kevin Kade na Chriss Eazy bagiye guhurira kuri album
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-03-08 09:03:52
Chriss Eazy na Kevin Kade bari mu bahanzi bamaze kubaka izina mu buryo bukomeye mu Rwanda, bagiye guhurira kuri album bateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere. Aba bombi babitangaje nyuma yo gushyira hanze integuza y’iyi album. Kuri iyi album hamaze kurangira indirimbo umunani mu gihe bateganya ko izaba igizwe n’indirimbo ziri hagati ya 10 na 12.Kevin Kade mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze iyi album bari gukora bateganya no kuzayikorera ibitaramo nta gihindutse, kuko bashaka ko izaba ikintu kinini cyane.Ati “Album ishobora kuzaherekezwa n’ibitaramo. Izina ntabwo turaritangaza. Kuri album hariho ubutumwa bwo kuramya Imana n’urukundo ni ubwo bwoko bubiri bw’indirimbo twashyizeho, ni bwo twabonye abantu bakeneye kurusha ibindi.”Yakomeje avuga ko ari album bakoranye bagendeye ku yo Dadju na Tayc baheruka gukorana.Ati “Twakoranye iyi album tugendeye ku yo Dadju na Tayc bashyize hanze umwaka ushize muri Gashyantare bise “Héritage”, yanaherekejwe n’ibitaramo natwe iyi twiteze ko izaba ikintu kinini cyane.”Uyu musore yavuze ko iyi album bateganya ko izajya hanze muri Kanama 2025. Kevin Kade na Chriss Eazy bari baherutse guhurira mu ndirimbo bise “JUGUMiLA”. Ni indirimbo bakoranye bigizwemo uruhare na Dj Phil Peter usanzwe ari n’umunyamakuru wa ISIBO TV mu kiganiro The Choice Live....