Musk yacecekesheje Minisitiri wo muri Pologne
Yanditswe: migambi
Itariki:
2025-03-10 11:17:06

Musk amaze gutanga muri Ukraine ibikoresho 40,000 bitanga murandasi muri Ukraine kuva mu 2022.Ingabo za Ukraine zikoresha murandasi ya Starlink cyane cyane mu kuyobora indege zitagira abapilote (drones) ndetse n’ibifaru ku rugamba bahanganyemo n’u Burusiya.Ku wa 9 Werurwe 2025, Elon Musk yanditse ku rubuga rwe rwa X ko ibiganiro bigamije guhagarika intambara hagati ya u Burusiya na Ukraine bwikwiye gusubukurwa.Yavuze ko murandasi ya Starlink ifatiye runini ingabo za Ukraine ku buryo ayihagaritse ingabo za Ukraine zahita zitsindwa intambara.Sikorski yahise asubiza Musk ko “Starlink yoherezwa muri Ukraine yishyurwa miliyoni $50 buri mwaka na Minisiteri y’Ikoranabuhanga ya Pologne.”Yakomeje avuga ko uretse gukanga abagizweho ingaruka n’ibi bitero, ahubwo bashobora no kwambura isoko Musk bagashaka abandi baha Ukraine internet.Musk yahise amusubiza ko agomba gufunga umudwa kuko nta cyasimbura Starlink.Yagize ati “Ceceka wa kagabo we, wishyura amafaranga makeya kandi nta cyasimbura Starlink.”Amerika ihamya ko nta muntu wigeze avuga ko bazahagarika internet ikoreshwa n’ingabo za Ukraine...