APR FC yinjije arenga miliyoni 120 Frw ku mukino yakiriyemo Rayon Sports
Yanditswe: migambi
Itariki:
2025-03-11 08:24:10

Uyu mukino waciye agahigo ko kuba uwa kabiri winjije amafaranga menshi kuri Stade mu Rwanda, warangiye amakipe yombi anganya 0-0, ibyatumye Rayon Sports igumana umwanya wa mbere n’amanota 43 mu gihe APR FC iyigwa mu ntege na 41.Amakuru ava mu babishinzwe, avuga ko abafana barenga ibihumbi 32 bari muri Stade Amahoro bitabiriye uyu mukino, bishyuye arenga miliyoni 128.Ikipe ya APR FC ngo yashoboraga no kubona amafaranga arenze aya iyo iza kuba yashyize ku isoko amatike ya ’Sky Box’ na ’Executive Seats’, gusa iyi kipe ikaba yarahisemo gutanga ubutumire muri iyi myanya ubusanzwe igurwa bwa mbere muri iyi stade nshya.Muri aya mafaranga yinjijwe 123, 790, 000 Frw ni yo yinjiye aciye ku buryo busanzwe bwo kugura mu gihe ayandi yaciye kuri Code ya APR FC yashyizweho ubwo iyi ’system’ ikoreshwa mu kugura amatike yagiraga ikibazo, mbere gato y’uko umukino utangira.Kugeza ubu, umukino winjije amafaranga menshi kuri stade mu Rwanda ni ubanza wahuje aya makipe yombi aho Rayon Sports yari yashoboye gusaruramo 152, 348, 000 Frw.Aya makipe yombi amaze kunganya 0-0 imikino itatu yikurikiranya aho aramutse yitwaye neza muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, yazongera agahurira kuri iyi Stade Amahoro mu mukino wa nyuma w’iri rushanwa uteganyijwe mu ntangiriro za Gicurasi....