Akamaro ko kurya Ibihumyo
Yanditswe: CYUMUGISHA Naomie
Itariki:
2025-03-13 06:44:39
Ibihumyo Bibamo amoko atandukanye :Hari ikiciro cy'Ibihumyo birirwa ndetse n'Ibihumyo bitaribwa Ubushakashatsi bwerekana ko ibihumyo bimwe na bimwe bishobora kugira ingaruka nziza kumikorere yubwenge kandi bishobora gufasha kurinda indwara zifata ubwonko.Ibihumyo Bifasha mu kurwanya imirire mibi kuko bikungahaye kuntungamubiri zitandukanye ,Bifite protein soma(poroteyine)Ibihumyo kandi bikize cyane kumyunyu ngugu itandukanye irimo Potassium,ceranium yose igira uruhare rukomeye cyane k'Ubuzima bw'abana ndetse n'abantu bakuru.Ibihumyo ni isoko nziza ya vitamine B (nka B2, B3, na B5) zikenerwa mu gutanga ingufu no gukura kw' ingirabuzimafatizo. .Ubushakashatsi bwerekanye ko kurya ibihumyo buri gihe bishobora kugabanya ibyago byo kwandura ndetse no kuzahazwa na kanseri zimwe na zimwe. Ibihumyo kandi birimo prebiotics soma(purebiyotike) bityo igira uruhare mugukura kwa bagiteri zifite akamaro mu mara....