Nyuma yuko Kalisa Joseph na Mugabo Edward bafunzwe kubera urupfu rw’umukobwa witwa Uhumuza bari kumwe, Muganga yatangaje icyateye urupfu rwe
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-04-15 05:53:30

Nyuma yo gufungurwa by’agateganyo kwa Kalisa Joseph ukomoka mu Rwanda umaze kwamamara mu kuvanga imiziki muri Uganda nka VJ Spinny, n’umuvandimwe we, Mugabo Edward, bari bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa witwa Martha Ahumuza Murari, ibipimo bya muganga byagaragaje ko uyu mukobwa yahitanywe n’ikibazo cyo kuva amaraso mu bwonko. Martha Ahumuza Murari wari umukobwa ukiri muto yaguye igihumure mu kabari ka Mezo Noir i Kololo mu Mujyi wa Kampala mu byumweru bibiri bishize.Urupfu rwe rwari rwateye urujijo ndetse bituma VJ Spinny na murumuna we Edward Mugabo bamujyanye kwa muganga, bafungwa.Ibipimo bya muganga kuri ubu byagaragaje ko uyu mukobwa yapfuye azize ikibazo cyo kuva amaraso agasakara mu bwonko.Polisi ni yo yemeje ko ibi bipimo byafatiwe ku Bitaro bya Mulago, ndetse igenzura ryabyo ryari riyobowe na Moses Byaruhanga, Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi muri Polisi ya Uganda.Umupolisi wakurikiranye ifatwa ry’ibizamini utifuje gutangaza amazina ye yagize ati “Impamvu nyamukuru y’urupfu ni ukuvira amaraso imbere mu bwonko. Iyo amaraso amenetse mu bwonko, bizamura umuvuduko imbere mu bwonko bigatera igitutu ku bice by’ingenzi bishinzwe imikorere y’umubiri, bikaba byaviramo umuntu gupfa.”Umuhanga mu by’ubuvuzi bw’ibimenyetso bya gihanga yabwiye Entebbenews ko muri uru rupfu rwa Ahumuza, bishoboka ko amaraso yamenetse mu bwonko byatewe n’umuvuduko w’amaraso wiyongereye bitunguranye, waba waratewe n’ibyishimo byazamuye amarangamutima cyangwa se igikorwa cyabaye ako kanya.Umwe mu bo mu muryango we, Brian Kambaho, yabwiye abari mu muhango wo kumuherekeza ko abaganga bababwiye ko mu gatuza ka Ahumuza harimo amazi menshi yatewe no kuruka, kandi isuzuma ryemeje ko yari afite amaraso mu bwonko.Ahumuza yaguye igihumure ari mu birori bya Mezo Noir ku mugoroba wo ku wa 19 Werurwe 2025, ari kumwe n’inshuti ye Edward Mugabo, usanzwe ari umukozi muri ako kabari.Amakuru ya mbere yatangajwe na Polisi yavugaga ko yaba yarahawe uburozi, bituma hakoreshwa isuzuma rya ‘toxicologie’ muri Laboratwari ya Leta.Ariko abapolisi bemeje ko iyo laboratwari ntacyo yagaragaje cyerekana uburozi mu bice by’umubiri byapimwe.Ibi bikaba byateye urujijo niba dosiye y’uburozi izakomeza kugirwaho icyo ikora mu rukiko.Hari andi makuru yavugaga ko mbere yo guta ubwenge, Martha Ahumuza Murari yabanje gufatwa ku ngufu ariko na byo byaje kugaragara ko bishobora kuba atari byo.Nk’uko abashinzwe iperereza babitangaje, Ahumuza yari yavuye iwabo i Namugongo mu Karere ka Wakiso aho yabaga na nyina Barbara Kagonyera, ubwo nyina yari yagiye mu mahanga.Yabanje kujya mu kandi kabari kari muri Kololo mbere yo kwerekeza kuri Mezo Noir ahagana Saa Tanu z’ijoro aho yari agiye kureba Mugabo.Amashusho ya camera z’umutekano agaragaza Ahumuza yinjira mu biro by’umuyobozi w’akabari ari kumwe na Mugabo ahagana Saa Cyenda za mu gitondo, ahantu hatagaragara camera.Hashize akanya gato, Mugabo yirutse asohoka mu buryo butunguranye maze ahamagara musaza we Joseph Kalisa [VJ Spinny].Bombi bahise bamujyana ku Bitaro bya Kampala, aho yashyizwe ku mashini zimufasha guhumeka ariko nyuma baza gutangaza ko yapfuye.Polisi yahise ifata Mugabo na VJ Spinny ku munsi wakurikiyeho ibashyira kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiira Road. Aba basore baheruka kurekurwa by’agateganyo nyuma y’ibiganiro Polisi yagiranye n’Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru.Martha w’imyaka 23 yitabye Imana mu gihe umwaka ushize yari yasoje kaminuza.Se w’uyu mukobwa, Seth Murari asanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Imikino n’Imyidagaduro ku rwego rw’Igihugu mu Biro by’Umuyobozi w’Ishyaka National Resistance Movement (NRM) ndetse akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni mu by’imikino. Uyu mukobwa yashyinguwe ku cyumweru tariki 23 Werurwe 2025.VJ Spinny wavuzwe muri dosiye ya Ahumuza yavukiye mu Mujyi wa Kigali, akaba yaratangiye kwiyumvamo impano yo kuvanga imiziki mu 2010 akiri mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali (LDK).Uyu musore yagiye acurangira mu Rwanda mu bihe bitandukanye ndetse yaherukaga i Kigali mu gitaramo ‘The New Year Groove’ cya The Ben....