Abatuye muri utu duce barasabwa kuba maso by’umwihariko! Meteo Rwanda yasabye abanyarwanda kwitegura imvura nyinshi kuva mu ijoro ryo kuwa 11 kugeza tariki 13 Mata 2025
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-04-15 05:54:29

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda, cyateguje Abaturarwanda ko hateganyijwe imvura idasanzwe hirya no hino mu Gihugu.Meteo Rwanda, yatangaje ko kuva mu ijoro ryo kuwa 11 kugeza tariki 13 Mata 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengeruzuba ndetse no mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru. Imvura iteganyijwe ku munsi izaba iri hagati ya milimetero (mm) 25 na 60.Ingaruka ziteganijwe guterwa n’imvara nyinshi, Meteo Rwanda yatangaje ko harimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyije isuri ndetse n’ingaruka ziterwa n’inkuba.Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura nyinshi....