Rayon Sports yaciye bugufi yemera gukina na Mukura VS
Yanditswe: migambi
Itariki:
2025-04-20 16:12:08

Rayon Sports yemeye gukina na Mukura VS nubwo itishimiye imyanzuro ya FERWAFA Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko nubwo itishimiye icyemezo cyafashwe na FERWAFA ku mukino wahagaritswe hagati ubwo yakiniraga na Mukura Victory Sports, yemeye gukina umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025. Rayon Sports yari yabanje kuvuga ko itazakina uwo mukino mu gihe Mukura itaba yatewe mpaga kubera ibura ry’amatara ryatumye umukino usubikwa utarangiye. Gusa nyuma y’uko Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata, yemeje ko ubujurire bwa Rayon Sports nta shingiro bufite, iyi kipe yafashe icyemezo cyo kwitabira umukino, ariko ishimangira ko itemeranya n’imyanzuro yafashwe. Mu itangazo yasohoye ku Cyumweru, Rayon Sports yavuze ko icyemezo cyo kwitabira umukino gishingiye ku mpamvu zirimo: Guharanira amahoro Ikipe yavuze ko igikombe cy’Amahoro kigamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, bityo nk’ikipe iharanira amahoro n’ituze, yemeje kwitabira uyu mukino. Kurengera ubutabera n’ubunyamwuga Nubwo itemera uko ibyemezo byafashwe, Rayon Sports ivuga ko ifite icyizere ko ibyo bibazo bitazasubira, kandi ko abanyamategeko bayo bazakomeza kugaragaza ibitekerezo byubaka kugira ngo siporo y’u Rwanda irusheho gutera imbere. Kwerekana ko FERWAFA igomba kubahiriza amategeko Rayon Sports yibukije ko FERWAFA itagomba kwica amategeko nkana, kuko ari yo ifite inshingano yo kuyubahiriza no kuyatunganya. Irasaba abanyamuryango b’iri shyirahamwe kudatererana amategeko. Gusaba ko FERWAFA ishyira mu bikorwa inshingano zayo Iyi kipe yanasabye FERWAFA kuzuza inshingano zayo zirimo kwishyurira amakipe n’abasifuzi ibijyanye no gutura no gutwara abantu ku mukino wa kabiri, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 38.5 y’amategeko agenga amarushanwa. Nubwo igaragaza ko yaciriwe urubanza itishimiye, Rayon Sports yagaragaje ko izitabira umukino mu rwego rwo kwirinda kuzamo imvururu no kubahiriza umuco wo gukemura ibibazo mu mahoro...