Abahanga 5 batigeze biga ariko barushije isi yose ubwenge – Uwa 3 yakoze ibikoranabuhanga biruta iPhone!
Yanditswe: migambi
Itariki:
2025-05-14 14:52:45

Hari abantu benshi mu mateka bazwiho kuba abahanga cyane – ariko aba 5 bararushije abandi bose kubera ubwenge kamere budakomoka mu mashuri cyangwa za kaminuza. Bamwe bari bafite ubwonko bukoze mu buryo budasanzwe, abandi bakavumbura ibintu n’ubu tukigenderaho.1. Nikola Tesla – Umugabo wavumbuye amashanyarazi ariko agapfa akennyeTesla yavumbuye uburyo bwo gukwirakwiza amashanyarazi adakoresheje insinga, ndetse bamwe bavuga ko yari azi n’uburyo bwo kohereza umuriro mu kirere! Yabayeho mu buzima bw’ubukene, ariko ibitekerezo bye bikaba ari byo isi ikoresha uyu munsi. “Ntabwo nigeze nifuza amafaranga, nifuzaga gukemura ibibazo isi ifite.” 2. William Kamkwamba – Umusore w’i Malawi wubatse umuyaga utanga amashanyarazi afite imyaka 14Uyu musore w’umunyafurika yize gusoma igitabo cy’ubuhanga ku muyaga mu rurimi atarumvaga neza, afata ibyuma bishaje, amagare n’inkwi yubaka turbine yahaye amashanyarazi umuryango we n’abaturanyi. Atariyandikishije mu ishuri, ariko ubu ari umwe mu bantu bubashywe na TED Talks ku isi. 3. Boyan Slat – Umusore wakoze robot isukura inyanjaKu myaka 16 gusa, Boyan yakoze igikoresho gikura imyanda mu nyanja ya Pacific – agabanya amacupa n’imyanda igira ingaruka ku buzima bw’inyamaswa. Icyo gihe, ibigo bikomeye nka Apple byamushatse ariko arabyanga, ahitamo gutangiza “The Ocean Cleanup.”4. Terence Tao – Umwana wavuze ngo ‘2+2=4’ afite imyaka 2 gusaUyu mu Chinois-Australien, yari asanzwe ari super genius kuva ari muto. Ku myaka 9 yari yiga za kaminuza, ku myaka 20 yabaye professeur w’imibare. Ubu ari mu bantu bake bafite IQ ya 230+, ubwo ni nka kabiri y’umuntu usanzwe.5. Kim Ung-Yong – Umwana waganiriye na NASA afite imyaka 4Uyu mwana wo muri Korea y'Epfo yavugaga indimi 4 afite imyaka 3, akabaza ibibazo biremereye ku buzima n’isanzure ku myaka 4, ku myaka 7 atumirwa na NASA. Ariko amaze gukura, yahisemo kuva muri byose agasubira kuba umwarimu usanzwe mu gihugu cye.💥 Ninde uhiga abandi? Abantu benshi bavuga ko Tesla yarushaga abandi kwigira no gutekereza ibintu isi itari yiteguye. Ariko urubyiruko ruri gukora ibintu birenze nk’aba Boyan, Kamkwamba n’abandi rwerekana ko impano ishobora kwigaragaza aho ariho hose....