Aba mbere bamaze kwambuka - Umupaka wa Rusizi I wongeye kuba nyabagendwa (Amafoto)
Yanditswe: topperzmind
Itariki:
2025-02-18 08:52:23

Abanyarwanda n’Abanye-Congo bishimiye ko umupaka wa Rusizi I wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’iminsi itatu wari umaze udakora kubera umutekano muke wari mu Mujyi wa Bukavu.Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025, ni bwo uyu mupaka wafunguwe. Habanje kwambuka Abanyarwanda bari mu Mujyi wa Bukavu, n’Abanye-Congo bamaze iminsi mu Rwanda nyuma n’abandi biganjemo abakeneye guhahira mu Rwanda bemererwa kwambuka.Umugore w’Umunyamulenge utuye mu Mujyi wa Bukavu ahitwa Nkuba wambutse mu ba mbere kuri uyu mupaka agiye kugura imboga mu Rwanda yahamije ko i Bukavu ari amahoro.Ati “Ni ukuri ni amahoro ibintu byaratuje. Nje mu Rwanda guhaha. Twishimye kuba umupaka wongeye gufungurwa.”Umupasiteri wa rimwe mu matorero akorera mu Mujyi wa Bukavu, uri mu bambutse bwa mbere nyuma y’aho uyu mupaka ufunguwe, yavuze ko yinjiye mu Mujyi wa Rusizi kugura ifatabuguzi rya canal+.Ati “Twishimye cyane kuba umupaka wafunguwe. Ngiye mu Mujyi wa Rusizi kugura canal+. Twishimye cyane kuba urujya n’uruza rwagarutse. Ubucuruzi i Bukavu buri kugaruka gake gake.”Irakoze Jean Max, Umurundi wakoraga akazi k’ubufundi mu Mujyi wa Bukavu, yavuze ko yari amaze iminsi itatu aba mu nzu kuko ubuzima bwari bwarahagaze.Ati “Nabaga ahitwa i Nkuba mu Mujyi wa Bukavu kuva mu Ukuboza, nkora igifundi. Ubuzima bwari ubusanzwe twubaka, ariko kuva ku wa Gatanu abakoresha ntitwongeye kubabona. Byasabye ko ababyeyi bacu batwoherereza amafaranga.”Irakoze avuga ko ubuzima bwari bugoranye. Ati “Imirimo ntirasubukura neza. Tubaye dusubiye iwacu i Burundi. Tuzasubirayo imirimo yongeye gutangira, kuko dutashye bataduhembye.”Umwe mu basore b’Abanyamulenge yavuze ko magingo aya ubuzima bumeze neza ariko ko mu minsi ishize byari bigoye.Ati “Ibyari bisanzweho kwari nko guhohotera abantu, wabaha n’ibyangombwa ntibabyiteho, bakakureba ku isura ntarebe ko ufite icyangombwa nk’icyo na we afite, bakakubaza ibindi birenze, ariko haragaragara impinduka kubera aba bagabo baje barakubona bakakubaha, nta byinshi bari kukubaza.”Mushinzimana Eric ukorera ku mupaka wa Rusizi I akazi ko gutwaza imizigo abagenzi bava muri Congo n’abajyayo bavuye kuri uyu mupaka, yavuze ko muri iyi minsi itatu ishize uyu mupaka udakora byamusabye gufata inguzanyo mu itsinda yizigamamo.Ati “Byansabye gufata inguzanyo mu itsinda. Kuba umupaka wongeye gufungurwa, byadushimishije cyane, hari icyizere ko amadeni twafashe mu matsinda tuzabona ubushobozi tukayishyura.”Abaturage ku mpande zombi barasaba ko nk’uko hatewe intambwe yo kwemerera abaturage kwambuka hanafungurwa ibicuruzwa bikambuka.Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko nibura abantu barenga 500 bari barahunze ubugizi bwa nabi bwa Leta ya Kinshasa basubiye i Bukavu.Ati “Hari abavandimwe bacu bari bahunze kujujubywa no kwicwa na Guverinoma ya Kinshasa, gusahurwa none ubu basubiye iwabo kuko amahoro yagarutse. Ubu twageze muri Bukavu amahoro yagarutse none na bo baratashye.”Yongeyeho ati “Turashimira abavandimwe b’Abanye-Congo bahisemo gutahuka bakaza kubwira Guverinoma ya Kinshasa ngo igihe kirageze ngo ihagarike kwica abavandimwe bacu, ndetse ko ikwiye kuva ku butegetsi.”M23 yigaruriye Bukavu nyuma ya Goma yafashe mu mpera za Mutarama 2025 imipaka igahita ifungurwa kugeza saa yine z’ijoro, bivuye kuri saa cyenda z’amanywa yari yarashyizweho na RDC....