Igitutu ku Muvugizi wa Perezida Ndayishimiye wise Abanyarwanda ‘iminyorogoto’
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-18 10:48:54

Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Rosine Gatoni Guilene, ari kotswa igitutu nyuma y’aho yise Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga “iminyorogoto”.Intandaro yo kwita Abanyarwanda utu dukoko ni ubutumwa bwatangajwe na Perezida Ndayishimiye nyuma y’aho mu cyumweru gishize ahamagariye Abarundi kwitegura intambara izabahanganisha n’Abanyarwanda.Uyu Mukuru w’Igihugu kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, yatangaje ko nyuma y’ibiganiro yagiranye n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, umugambi wo gutera u Burundi wahagaze, gusa ngo Abarundi bagomba guhora bari maso.Ndayishimiye yagize ati “Nyuma y’ibiganiro nagiranye n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, abari biteze kungukira mu gitero cy’u Rwanda ku Burundi basubize amerwe mu isaho. Ariko Abarundi b’umutima mube maso kuko ntawe uzi umunsi w’umujura.”Abanyarwanda benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga basubije Ndayishimiye ko, keretse umugambi mubi afitiye u Rwanda nk’uko yabigaragaje kenshi, Abanyarwanda bo nta mutima mubi bamufitiye.Abarundi na bo bibukije Ndayishimiye ko muri Mutarama 2024 yavugiye i Kinshasa ko ashaka guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, bamusobanurira ko keretse ibiri mu “mu mutwe” we, nta mugambi Abanyarwanda bafite wo gutera u Burundi.Abenshi basubirije Ndayishimiye ku rubuga nkoranyambaga rwa X batangaje ko yabambuye uburenganzira bwo kumukurikira (block), anahisha (hide) ubutumwa bwabo, bigaragara ko uyu Mukuru w’Igihugu yananiwe kwihanganira gukomeza kwakira no kureba ibitekerezo bimunenga.Umuvugizi wa Ndayishimiye, Gatoni, kuri uyu wa 16 Gashyantare yagaragaje ko yakurikiraniye hafi ibi bitekerezo, yibasira Abanyarwanda basubije umukoresha we, abita “iminyorogoto ijagata”.Yagize ati “Ba baturanyi bari kunyagata nk’iminyorogoto ku mbuga nkoranyambaga, batukana, berura, muhita mubona uburere bahabwa. Nta kundi, ko ari ho basigaranye…”Umunyamakuru ‘King Umurundi’ yamenyesheje Gatoni ko kuba Umuvugizi wa Ndayishimiye bitamuha ububasha bwo kugereranya abantu n’iminyorogoto, amubaza uko yabyakira mu gihe umwana yabyaye agereranyijwe n’umunyorogoto.Ati “Nshuti Gatoni, kuba uvugira Umukuru w’Igihugu ntibiguha ububasha no kwibagirwa imico y’ikirundi kugeza aho ugereranya abantu nkawe n’iminyorogoto. Waba waribarutse kugira ngo umenye umubabaro wagira igihe umwana wawe bamwita umunyorogoto?”Pacifique Nininahazwe na we ni Umurundi. Yibukije Gatoni ko Ndayishimiye yigeze kuvuga ko yorora iminyorogoto, agaragaza ko ibiro bya Perezida w’u Burundi bifite ibibazo kuko nta mujyanama bigira.Yagize ati “Sobuja ati ‘Norora iminyorogoto’, Umuvugizi (unamutegurira ijambo) ati ‘abaturanyi banyagata nk’iminyorogoto’! Ibi biro biyobora u Burundi bifite ikibazo gikomeye. Ni inde ugira inama undi?”Hon. Wilson Lixon unenga ubutegetsi bw’u Burundi yatangaje ko iyo abuvugaho, Imbonerakure zimushinja gutuka inzego z’igihugu, nyamara ngo ntiyigeze agereranya abantu n’inyamaswa.Ati “Hanyuma za mbonerakure zikaza kuntondagira ngo ntuka inzego z’igihugu. Nta na rimwe mu buzima ndagereranya abayobozi b’igihugu n’inyamaswa. Ariko ibaze umuvugizi w’umukuru w’igihugu kubahuka, akita abantu ngo ni iminyorogoto.”Yakomeje abaza ati “None ko nzi neza ko Nyakubahwa Ndayishimiye yatangije gahunda yo korora iminyorogoto, wamenyera niba avuga abo baturanyi? Igihugu cyanjye kiragowe.”Peter Mahirwe yatangaje ko ubutumwa bwa Gatoni bugaragaza impamvu imbwirwaruhame z’uyu Mukuru w’Igihugu zandikwa n’uyu Muvugizi we ziba zidafite umumaro.Ati “Iminyorogoto? Mbega ubwoko bw’itumanaho ryo mu biro bya Perezida w’u Burundi! Ubu menye uwandika imbwirwaruhame z’imburamumaro kandi zirimo ubusa za Evariste Ndayishimiye.”Umwuka ni mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi kuva mu Ukuboza 2023. Ntabwo inzira zo ku butaka zihuza ibi bihugu zikigendwa kuko u Burundi bwafunze imipaka muri Mutarama 2024, bitewe n’impamvu bwise iz’umutekano.Cher @Gatoni_RG kuba uvugira umukuru w'igihugu ntibiguha ububasha no kwibagira imico y'ikirundi gushika aho ugereranya abantu nkawe n'imisiba. Woba waribarutse kugira utahure umubabaro wogira igihe umwana wawe bomwita umusiba.?Kiretse ko ibi wanditse ataco bikumarira, hazogera… https://t.co/MYjjRoUFBt pic.twitter.com/COacCM4aAt— King Umurundi Freedom (@KingBurundian) February 16, 2025Shefu ati "norora imisiba",Umuvugizi (anamutegurira ijambo) ati "ababanyi banyagara nk'imisiba" !Bino biro bitwara #Uburundi birafise ikibazo gikomeye. Ni nde ahanura uwundi ? #Burundi #Rwanda #RDC https://t.co/9erEeYLtg4— Pacifique NININAHAZWE 🇧🇮 (@pnininahazwe) February 16, 2025Hanyuma za mbonerakure zikaza kuntondagira ngo jewe ndatuka inzego z’igihugu. Nta narimwe mu buzima ndita indongozi z’igihugu ndabagereranya n’ibikoko. Ariko ibaze umuvugizi w’umukuru w’igihugu kwubahuka akita abantu ngo ni imisiba🤦🏾♂️ .None ko nzi neza Nyakubahwa Ndayishimiye… https://t.co/7lKhue5Quf— Hon. 𝐖𝐢𝐥𝐬𝐨𝐧-𝐋𝐢𝐱𝐨𝐧 (@WilsonLixon) February 16, 2025Imisiba? What a kind of communication in the office of the Burundian president!Now I understand who wrote the useless and empty Speeches of @GeneralNeva https://t.co/ocH0t3CBem— PETER Mahirwe (@pmahirwe) February 17, 2025Ton post, comme celui du président, sont des signes d'un malaise et d'une tension extrême qui ont envahi le sommet de l'Etat #Burundi-ais. Entre 2015 & 2020, le régime @CnddFdd a brillé par des insultes et messages de haine. Qu'est-ce que ça a donné comme résultat? RIEN. https://t.co/VK66ItVnln— NDAYISHEMEZA Denis (@Ndayishemeza_) February 16, 2025I say this with the ultimate respect. Can we please adhere to using conciliatory gracious polite language that ignites mutual understanding, peace and harmony. We are facing so many sensitive challenges and issues, some which demands us to be empathetic especially people in power https://t.co/IhTiT8k5Cs— Cleopatra (@LucieKwizera) February 16, 2025...