Igitutu ku Muvugizi wa Perezida Ndayishimiye wise Abanyarwanda ‘iminyorogoto’

Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki: 2025-02-18 10:48:54

Topperzmind

  Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Rosine Gatoni Guilene, ari kotswa igitutu nyuma y’aho yise Abanyarwanda bakoresha imbuga   nkoranyambaga “iminyorogoto”.Intandaro yo kwita Abanyarwanda utu dukoko ni ubutumwa bwatangajwe na Perezida Ndayishimiye nyuma y’aho mu cyumweru gishize ahamagariye Abarundi kwitegura intambara izabahanganisha n’Abanyarwanda.Uyu Mukuru w’Igihugu kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, yatangaje ko nyuma y’ibiganiro yagiranye n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, umugambi wo gutera u Burundi wahagaze, gusa ngo Abarundi bagomba guhora bari maso.Ndayishimiye yagize ati “Nyuma y’ibiganiro nagiranye n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, abari biteze kungukira mu gitero cy’u Rwanda ku Burundi basubize amerwe mu isaho. Ariko Abarundi b’umutima mube maso kuko ntawe uzi umunsi w’umujura.”Abanyarwanda benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga basubije Ndayishimiye ko, keretse umugambi mubi afitiye u Rwanda nk’uko yabigaragaje kenshi, Abanyarwanda bo nta mutima mubi bamufitiye.Abarundi na bo bibukije Ndayishimiye ko muri Mutarama 2024 yavugiye i Kinshasa ko ashaka guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda, bamusobanurira ko keretse ibiri mu “mu mutwe” we, nta mugambi Abanyarwanda bafite wo gutera u Burundi.Abenshi basubirije Ndayishimiye ku rubuga nkoranyambaga rwa X batangaje ko yabambuye uburenganzira bwo kumukurikira (block), anahisha (hide) ubutumwa bwabo, bigaragara ko uyu Mukuru w’Igihugu yananiwe kwihanganira gukomeza kwakira no kureba ibitekerezo bimunenga.Umuvugizi wa Ndayishimiye, Gatoni, kuri uyu wa 16 Gashyantare yagaragaje ko yakurikiraniye hafi ibi bitekerezo, yibasira Abanyarwanda basubije umukoresha we, abita “iminyorogoto ijagata”.Yagize ati “Ba baturanyi bari kunyagata nk’iminyorogoto ku mbuga nkoranyambaga, batukana, berura, muhita mubona uburere bahabwa. Nta kundi, ko ari ho basigaranye…”Umunyamakuru ‘King Umurundi’ yamenyesheje Gatoni ko kuba Umuvugizi wa Ndayishimiye bitamuha ububasha bwo kugereranya abantu n’iminyorogoto, amubaza uko yabyakira mu gihe umwana yabyaye agereranyijwe n’umunyorogoto.Ati “Nshuti Gatoni, kuba uvugira Umukuru w’Igihugu ntibiguha ububasha no kwibagirwa imico y’ikirundi kugeza aho ugereranya abantu nkawe n’iminyorogoto. Waba waribarutse kugira ngo umenye umubabaro wagira igihe umwana wawe bamwita umunyorogoto?”Pacifique Nininahazwe na we ni Umurundi. Yibukije Gatoni ko Ndayishimiye yigeze kuvuga ko yorora iminyorogoto, agaragaza ko ibiro bya Perezida w’u Burundi bifite ibibazo kuko nta mujyanama bigira.Yagize ati “Sobuja ati ‘Norora iminyorogoto’, Umuvugizi (unamutegurira ijambo) ati ‘abaturanyi banyagata nk’iminyorogoto’! Ibi biro biyobora u Burundi bifite ikibazo gikomeye. Ni inde ugira inama undi?”Hon. Wilson Lixon unenga ubutegetsi bw’u Burundi yatangaje ko iyo abuvugaho, Imbonerakure zimushinja gutuka inzego z’igihugu, nyamara ngo ntiyigeze agereranya abantu n’inyamaswa.Ati “Hanyuma za mbonerakure zikaza kuntondagira ngo ntuka inzego z’igihugu. Nta na rimwe mu buzima ndagereranya abayobozi b’igihugu n’inyamaswa. Ariko ibaze umuvugizi w’umukuru w’igihugu kubahuka, akita abantu ngo ni iminyorogoto.”Yakomeje abaza ati “None ko nzi neza ko Nyakubahwa Ndayishimiye yatangije gahunda yo korora iminyorogoto, wamenyera niba avuga abo baturanyi? Igihugu cyanjye kiragowe.”Peter Mahirwe yatangaje ko ubutumwa bwa Gatoni bugaragaza impamvu imbwirwaruhame z’uyu Mukuru w’Igihugu zandikwa n’uyu Muvugizi we ziba zidafite umumaro.Ati “Iminyorogoto? Mbega ubwoko bw’itumanaho ryo mu biro bya Perezida w’u Burundi! Ubu menye uwandika imbwirwaruhame z’imburamumaro kandi zirimo ubusa za Evariste Ndayishimiye.”Umwuka ni mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi kuva mu Ukuboza 2023. Ntabwo inzira zo ku butaka zihuza ibi bihugu zikigendwa kuko u Burundi bwafunze imipaka muri Mutarama 2024, bitewe n’impamvu bwise iz’umutekano.Cher @Gatoni_RG kuba uvugira umukuru w'igihugu ntibiguha ububasha no kwibagira imico y'ikirundi gushika aho ugereranya abantu nkawe n'imisiba. Woba waribarutse kugira utahure umubabaro wogira igihe umwana wawe bomwita umusiba.?Kiretse ko ibi wanditse ataco bikumarira, hazogera… https://t.co/MYjjRoUFBt pic.twitter.com/COacCM4aAt— King Umurundi Freedom (@KingBurundian) February 16, 2025Shefu ati "norora imisiba",Umuvugizi (anamutegurira ijambo) ati "ababanyi banyagara nk'imisiba" !Bino biro bitwara #Uburundi birafise ikibazo gikomeye. Ni nde ahanura uwundi ? #Burundi #Rwanda #RDC https://t.co/9erEeYLtg4— Pacifique NININAHAZWE 🇧🇮 (@pnininahazwe) February 16, 2025Hanyuma za mbonerakure zikaza kuntondagira ngo jewe ndatuka inzego z’igihugu. Nta narimwe mu buzima ndita indongozi z’igihugu ndabagereranya n’ibikoko. Ariko ibaze umuvugizi w’umukuru w’igihugu kwubahuka akita abantu ngo ni imisiba🤦🏾‍♂️ .None ko nzi neza Nyakubahwa Ndayishimiye… https://t.co/7lKhue5Quf— Hon. 𝐖𝐢𝐥𝐬𝐨𝐧-𝐋𝐢𝐱𝐨𝐧 (@WilsonLixon) February 16, 2025Imisiba? What a kind of communication in the office of the Burundian president!Now I understand who wrote the useless and empty Speeches of @GeneralNeva https://t.co/ocH0t3CBem— PETER Mahirwe (@pmahirwe) February 17, 2025Ton post, comme celui du président, sont des signes d'un malaise et d'une tension extrême qui ont envahi le sommet de l'Etat #Burundi-ais. Entre 2015 & 2020, le régime @CnddFdd a brillé par des insultes et messages de haine. Qu'est-ce que ça a donné comme résultat? RIEN. https://t.co/VK66ItVnln— NDAYISHEMEZA Denis (@Ndayishemeza_) February 16, 2025I say this with the ultimate respect. Can we please adhere to using conciliatory gracious polite language that ignites mutual understanding, peace and harmony. We are facing so many sensitive challenges and issues, some which demands us to be empathetic especially people in power https://t.co/IhTiT8k5Cs— Cleopatra (@LucieKwizera) February 16, 2025...



News Image

Umutoza wa Nigeria yatangiye kwiga ku mikinire y’Amavubi

Super Eagles ya Nigeria imaze kunganya inshuro eshatu, itsindwa umukino umwe ndetse iri ku mwanya wa...

On: 11-03-2025 at 08:34AM

News Image

Passy Kizito yatangiye gushyira ururimi rw’amarenga mu bihangano bye

Umuhanzi Passy Kizito wiyita KIPA yatangiye gushyira mu bihangano bye umuntu usemura mu rurimi rw’...

On: 08-03-2025 at 09:06AM

News Image

Itsinda rya Makoma rigiye kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka 21 risenyutse

Itsinda ryitwa ‘Makoma’ ryaciye ibintu mu myaka yashize mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,...

On: 08-03-2025 at 09:02AM

News Image

Thomas Lubanga yashinze umutwe w’inyeshyamba mushya

Thomas Lubanga Dylo wigeze gufungirwa muri gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), yashinz...

On: 08-03-2025 at 08:56AM

News Image

Abakuze barenga 60% bazaba bafite umubyibuho ukabije mu 2050 - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu 2050 abantu bakuze bangana na 60% ndetse n’abana bato bangana na ...

On: 08-03-2025 at 08:48AM

News Image

U Burusiya bwarashe ‘misile 70’ muri Ukraine

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko ingabo z’u Burusiya zagabye mu gihugu cye ibit...

On: 08-03-2025 at 08:42AM

News Image

RDC ifite igisirikare kidashinga, cyamunzwe na ruswa- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko imwe mu mpamvu itera ubuyobozi bw...

On: 08-03-2025 at 08:31AM

News Image

derb yahumuye amatike yamaze kazamurwa

Umukino uteganyijwe hagati ya APR FC na Rayon Sports wari gukinwa tariki ya 10 Gicurasi 2025, ariko ...

On: 07-03-2025 at 07:12AM

News Image

Twasigiwe isomo’ Ange Kagame abwira imiryango mpuzamahanga ikomeje gutererana u Rwanda

Ange Kagame, Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yanenze Umuryango Mpuzamahanga uhamagarira u Rwanda g...

On: 28-02-2025 at 11:11AM

News Image

Diamond Platnumz yatakambiye Perezida Suluhu ko yabubakira igikorwaremezo kimeze nka Arena yo mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan gushyirah...

On: 28-02-2025 at 11:07AM

News Image

Tour du Rwanda Festival: Mico The Best na Chriss Eazy batashye badataramiye i Rubavu

Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ byari bigeze mu Karere ka Rubavu mu ijoro ryo ku wa 26 Gashy...

On: 28-02-2025 at 04:25AM

News Image

Israël Mbonyi ntiyahiriwe na Trace Awards

Israël Mbonyi wari umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhatanye mu bihembo bya Trace Awards and Festival ...

On: 28-02-2025 at 04:07AM

News Image

Lamptey wa APR FC ari mu gahinda ko gupfusha mushiki we

Umukinnyi wo hagati wa APR FC, Richmond Lamptey, yagize ibyago byo gupfusha mushiki we mbere y’uko i...

On: 28-02-2025 at 04:02AM

News Image

Abasenateri basabye ko ruswa n’ikimenyane mu nzego z’ibanze bicika burundu

Abasenateri bagaragaje ko ruswa n’ikimenyane bikigaragara mu nzego z’ibanze bikwiye gucika burundu k...

On: 28-02-2025 at 04:00AM

News Image

Amb. Dr. Gashumba ntiyumva uburyo Suède yirengagije nkana ubufatanye bwa FARDC na FDLR

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba yagaragarije Guverinoma ya Suède ko u Rwanda ru...

On: 28-02-2025 at 03:55AM

News Image

RDC yigaramye igitero cy’i Bukavu, ishinjwa kuyobya uburari

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashinje ingabo bwise ’iz’amahanga’ kugaba ...

On: 28-02-2025 at 03:52AM

News Image

Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ byatangiriye mu Karere ka Musanze (Amafoto)

Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ biherekeza isiganwa ry’amagare bigiye kuba ku nshuro ya gata...

On: 26-02-2025 at 10:40AM

News Image

INES-Ruhengeri yatangije amashami atandatu mashya yigisha ubuvuzi

Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryafunguye ku mugaragaro amashami atandatu mu byic...

On: 26-02-2025 at 10:27AM

News Image

Misiri yasezereye u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe na Misiri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya ...

On: 26-02-2025 at 10:19AM

News Image

Tujyane muri Shanghai, umujyi w’ubucuruzi n’ishusho y’ubudahangarwa bw’u Bushinwa (Amafoto)

Shanghai, ni wo mujyi mugari w’ubucuruzi mu Bushinwa. Mu 2019, umutungo mbumbe wawo wanganaga na mil...

On: 26-02-2025 at 10:17AM

News Image

Abasura Pariki z’igihugu bikubye inshuro eshatu mu myaka itatu

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko abantu basura pariki z’igihugu bavuye kur...

On: 26-02-2025 at 04:44AM

News Image

Imishinga y’abaturiye pariki z’igihugu igiye guhabwa miliyari 5 Frw ku musaruro w’ubukerarugendo

Imishinga itandukanye y’abaturiye Pariki z’igihugu, igiye gusaranganywa agera kuri miliyari 5 Frw ak...

On: 26-02-2025 at 04:24AM

News Image

Twumvane EP ‘The Chronicles of broken heart’, Bel yandikanye agahinda k’umusore wamutengushye (Video)

Uwase Belinda uri mu bahanzi bari bitabiriye irushanwa rya ‘The Voice Africa’ ritabashije kurangira,...

On: 25-02-2025 at 06:38AM

News Image

Selena Gomez na Zoe Saldaña mu begukanye ibihembo bya ‘SAG Awards 2025’

Umuhanzikazi Selena Gomez ubifatanya no gukina filime, ari mu begukanye ibihembo bya ‘Screen Actors ...

On: 25-02-2025 at 06:34AM

News Image

John Legend yasubije abamusabaga guhagarika igitaramo aherutse gukorera i Kigali

John Legend wemeje ko yari azi neza ibibazo byavugwaga ndetse yanabonye ubutumwa bumubuza gutaramira...

On: 25-02-2025 at 06:31AM

News Image

Abahanzi batanu biyongereye mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’

Abahanzi batanu barimo Yampano, Mico The Best, Bushali, Niyo Bosco na Eric Senderi bongewe mu bitara...

On: 25-02-2025 at 06:27AM

News Image

Urunturuntu mu rukundo rwa Malaika Uwamahoro n’umugabo we

Ishyamba si ryeru mu rugo rwa Angel [Malaika] Uwamahoro, wamamaye cyane mu guhimba imivugo no gukina...

On: 25-02-2025 at 06:25AM

News Image

Ibitaravuzwe ku ikubitwa rya Turahirwa wa Moshions

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku wa 24 Gashyantare, Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli yit...

On: 25-02-2025 at 06:18AM

News Image

Impamvu eshatu zituma hari ababyeyi basama kandi baraboneje urubyaro

Nyiramana [izina twarihinduye] ni umugore wo mu Karere ka Rwamagana avuga ko ubwo yabyaraga umwana w...

On: 25-02-2025 at 05:57AM

News Image

OMS yashimye umuhate w’u Rwanda mu kurwanya indwara zitandura

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebrey...

On: 25-02-2025 at 05:55AM

News Image

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibyatangajwe n’iya EU yasabiye u Rwanda ibihano

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibikubiye mu mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umu...

On: 25-02-2025 at 05:52AM

News Image

Umugambi wo gutera u Rwanda, intambara y’akarere n’ibya M23 - Ikiganiro na Mussa Fazil Harerimana

Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko ari ingenzi kwamagana umugambi mubi wo gutera u Rwanda, ...

On: 25-02-2025 at 05:49AM

News Image

Moise Kean waguye igihumure ari mu kibuga yavuye mu bitaro

Rutahizamu wa Fiorentina, Moise Kean, waguye igihumure akitura hasi mu kibuga, yamaze gusezererwa mu...

On: 24-02-2025 at 06:40AM

News Image

Tennis: Niyigena, Muhire na Ishimwe bananiwe kwinjira muri ‘Rwanda Challenger 75’

Abanyarwanda Niyigena Étienne, Muhire Joshua na Ishimwe Claude basezerewe mu Irushanwa Mpuzamahanga ...

On: 24-02-2025 at 06:12AM

News Image

amakuru mabi ku mavubi ya bagore

Uburwayi butumye umunyarwandakazi Mukandayisenga Jeannine uzwi nka ‘Kaboy’, atazagaragara ku mukino ...

On: 20-02-2025 at 06:44AM

News Image

SKOL yongeye kwemerera Rayon Sports gukoresha ikibuga cyo mu Nzove

Uruganda rwa SKOL Breweries rwongeye kwemerera amakipe ya Rayon Sports kwitoreza ku kibuga cyo mu Nz...

On: 20-02-2025 at 06:27AM

News Image

UEFA C. League: Real Madrid yasezereye Manchester City, PSV itungura Juventus

Real Madrid yatsinze Manchester City ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-3 mu Mikino ...

On: 20-02-2025 at 06:14AM

News Image

Ntabwo u Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasobanuye ko kuba rwarahagaritse i...

On: 20-02-2025 at 06:07AM

News Image

Rutsiro: Abatuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gitega barembejwe n’imyotsi

Abaturage batuye mu Mudugudu w’Icyerekezo wa Gitega, mu Murenge wa Mushubati, barasaba ko bafashwa k...

On: 20-02-2025 at 06:02AM

News Image

amakuru muri rayon sport fc na rayon women sport fc

uruganda rwa skol rusohoye itangazo yuko na ekipe yose yemerewe gukorera kuri stade ya skol mu nzove...

On: 19-02-2025 at 06:22AM

News Image

Huye: Umusore w’imyaka 25 akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 3

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye y’umuso...

On: 19-02-2025 at 06:05AM

News Image

Bujumbura: Inkongi y’umuriro yibasiye Isoko rya Gatoki yangije byinshi

Inkongi y’umuriro yibasiye, mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 19 Gas...

On: 19-02-2025 at 06:03AM

News Image

Juno yigaramye ibyo kurongora uwo bakorana

Umuhanzi Juno Kizigenza yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yab...

On: 19-02-2025 at 06:00AM

News Image

Angola yaba yemereye Tshisekedi ubuhungiro bw’igihe gito

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Perezida w’iki gihugu, Féli...

On: 19-02-2025 at 05:13AM

News Image

Rayon Sports 2-0 Rutsiro FC

...

On: 18-02-2025 at 12:43PM

News Image

Igitutu ku Muvugizi wa Perezida Ndayishimiye wise Abanyarwanda ‘iminyorogoto’

  Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Rosine Gatoni Guilene, ari kotswa ig...

On: 18-02-2025 at 10:48AM

News Image

Aba mbere bamaze kwambuka - Umupaka wa Rusizi I wongeye kuba nyabagendwa (Amafoto)

Abanyarwanda n’Abanye-Congo bishimiye ko umupaka wa Rusizi I wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’iminsi...

On: 18-02-2025 at 08:52AM