Uvira: Urujijo ku rusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana mu Kibaya cya Rusizi
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-18 11:08:10

Bamwe mu Banyekongo basaga 300 kuri uyu wa Mbere bambutse umupaka wa Bugarama – Kamanyola bavuga ko bahungiye i Bukavu kubera imirwano ibera mu Kibaya cya Rusizi yakomeje guteza urujijo.Aba Banyekongo barimo abagabo, abagore n’abana, kandi ubona ko bahangayitse cyane, bamwe bavuga ko bahunze imirwano irimo kubera mu Kibaya cya Rusizi ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.Umwe muri bo yatangarije Ijwi rya Amerika ati: “Abasirikare benshi bamanutse Kanunga, abandi bamanuka Ngomo, bararasa amasasu menshi cyane buri kanya; nyuma bongera kuzana n’abandi basirikare, baraza nabo bararasa cyane, tukibaza ngo ese ni M23? Ariko twe ntitubizi.”“Twasize imiryango, twasize amasambu, twasize ibihingwa, ubu turahangayitse, nta cyo kurya, batubabarire baduhe amahoro dusubire iwacu.”“Turasaba amahoro gusa, turasaba amahoro n’ituze, twese tubeho tunezerewe, twunze ubumwe.”Ku mupaka wa Bugarama- Kamanyola, aba Banyekongo bakirwaga n’inzego z’ubuyobozi z’u Rwanda, bakurizwa za bisi, zibageza ku mupaka wa Rusizi ya mbere, aho bambukira bajya i Bukavu...