Angola yaba yemereye Tshisekedi ubuhungiro bw’igihe gito
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-19 05:13:51

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Perezida w’iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi yaba yemerewe na Angola ubuhungiro bw’igihe gito, mu gihe byaba bibaye ngombwa ko ahunga.Tshisekedi yijejwe ubuhungiro, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare yagiriraga urugendo rw’ibanga i Luanda muri Angola.Umunyamakuru Pero Luwara ukunze gushyira ku karubanda amakuru y’ibanga yerekeye Tshisekedi n’umuryango we, ni we wabaye uwa mbere watangaje ko Perezida wa RDC yagiye muri Angola rwihishwa, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X saa 12:16.Ni Tshisekedi wavuye i Kinshasa saa 09:58 aherekejwe n’itsinda ry’abajyanama be, akaba yari mu ndege yari itwawe n’abapilote b’Abarusiya.Perezidansi ya Angola yemeje ko Tshisekedi koko yari i Luanda, biciye mu mafoto ye ari kumwe na Perezida João Lourenço yashyizwe ku rubuga rwa Facebook rw’Ibiro bya Perezida Lourenço.Tshisekedi yagendereye Angola mu gihe ibintu bikomeje kumuzambana, dore ko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo birimo imijyi ya Goma na Bukavu ziheruka kwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio, yabwiye abanyamakuru ko umuhuro wa Perezida wa Congo na mugenzi we wa Angola wari mu rwego rwo “gusuzuma ihinduka ry’imiterere y’akarere ndetse n’ingamba zikwiye gufatwa”, nyuma y’ibiganiro byabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo habaga inama y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.Pero Luwara ku rundi ruhande we yatangaje ko mu byari byajyanye Tshisekedi i Luanda harimo gusaba ubufasha bw’umutekano we bwite.Yavuze ko Angola yamenyesheje Tshisekedi ko idashobora kumutabara mu buryo bwa gisirikare, gusa imwizeza “ubuhungiro bw’igihe gito mu gihe byaba bibaye ngombwa”; ibisobanuye ko mu gihe yaba ahunze RDC ashobora kujya muri Angola aho ashobora kuba yerekeza ahandi....