Juno yigaramye ibyo kurongora uwo bakorana
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-19 06:00:29

Umuhanzi Juno Kizigenza yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba ari kwitegura ubukwe na mugenzi we, France Mpundu.Juno yavuze ko aya makuru atariyo, ashimangira ko nta kintu kihariye kiri hagati yabo uretse ubufatanye mu muziki.Yabwiye IGIHE ati: “Nta bukwe, reka reka. Nanone nabibonye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ariko ntabwo ari byo. Uretse kuba dukorana, nta kindi kiri inyuma.”Umujyanama wa Juno, Nando Bernard, na we yemeje ko aba bahanzi ari abakorana bisanzwe muri Huha Records nta kindi kibahuza.Juno Kizigenza aherutse gutangaza ko nta mukunzi afite ariko ari kumushaka, mu gihe France Mpundu we atakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo. ...