Bujumbura: Inkongi y’umuriro yibasiye Isoko rya Gatoki yangije byinshi
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-19 06:03:41

Inkongi y’umuriro yibasiye, mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 19 Gashyantare, igice cy’Isoko rya Gatoki, riherereye hafi y’ahahoze Isoko Rikuru rya Bujumbura, muri Komini ya Mukaza.Iyi mpanuka yateje igihombo kinini, cy’ibicuruzwa bibarirwa agaciro k’amamiliyoni menshi y’Amafaranga y’u Burundi nkuko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu-Burundi ivuga.Nk’uko byatangajwe n’umwe mu barinzi b’isoko, inkongi y’umuriro yadutse ahagana mu ma saa munani z’igicuku, mu gace karimo Casino ndetse n’ububiko.“Nabuze byose, ntacyo nashoboye kurokora. Maze gutakaza ibintu by’agaciro k’akabakaba miliyoni 400 FBU. Igihombo kinini, ” uyu ni Niyambere Tharcisse, umucuruzi wagizweho ingaruka n’umuriro.Abacuruzi bamwe bagerageje gutabara ibyo bashoboye mu gihe abandi, bariraga, bareba ntacyo bashobora gukora imitungo yabo irimo gushya.Undi mucuruzi yagize ati: “Ntacyo navuga, nta mbaraga mfite zo kuvuga… Byandangiranye.”Abapolisi batabaye vuba bahagarika umuriro kugirango udakwirakwira mu bindi bice by’isoko. Umuyobozi w’Umujyi, wa Bujumbura, Jimmy Hatungimana, byari biteganijwe ko agera ahabereye inkongi mu rwego rwo gusuzuma ibyangiritse....