Rutsiro: Abatuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gitega barembejwe n’imyotsi
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-20 06:02:37

Abaturage batuye mu Mudugudu w’Icyerekezo wa Gitega, mu Murenge wa Mushubati, barasaba ko bafashwa kuvugururirwa inzu zabo by’umwihariko imiyoboro icamo imyotsi yo mu gikoni kuko ngo iyo batetse itajya ibona uko isohoka bakaba bakurizamo n’uburwayi.Abo baturage bagaragaza ko batishoboye, ngo bagejeje iki kibazo ku buyobozi ubwa mbere bujya kubasanira ariko ngo ntibyagira icyo bitanga n’ubundi imyotsi iba myinshi.Umuturage utuye muri uwo Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gitega, yagize ati: “Aha tuhamaze imyaka irindwi ariko turembejwe n’imyotsi cyane kubera yuko imiyoboro y’umwotsi, yubatse nabi. Ntabwo umwotsi uzamuka ngo ucemo hariya hejuru ahubwo urasohoka ugaca mu muryango undi ukajya mu nzu imbere”.Yakomeje agira ati: “Bari bagerageje kujya baza kudusura bakatubwira ngo bazatuvugururira birangira batabikoze. Mbese ni uguhora baturerega.”Undi yagize ati: “Hari igihe umwana agira ngo agiye kwenyegeza inkwi, agasohoka amaso ye ameze nk’ay’umunywi w’itabi cyangwa inzoga, mbese yakanutse nanjye najyamo bikaba uko, baraje rimwe barabikora ntihagira icyo bitanga ariko nabwo hashize igihe.”Abo baturage bahuriza ku cyo kuba binabatera umwanda kubera ko imbere y’inzu zabo zose, hagaragara umwotsi mwinshi ku buryo wagira ngo batwikiramo amakara.Ati: “Ni umwanda, nibadufashe bavugurure iyo miyoboro, nibura umwotsi ujye ubasha gutambuka.”Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantal, yabwiye Imvaho Nshya ko kimwe n’ibindi bibazo biri muri uyu Mudugudu, Akarere kamaze gukora isuzuma ryabyo kugira ngo bivugururwe.Yagize ati: “Mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gitega hakozwe isuzuma ry’ibibazo birimo bikenewe gukemurwa ndetse bimwe byatangiye gukemurwa ibindi na byo twababwira ko ari vuba.”Uwo Mudugudu uherereye mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Mageragere mu Karere ka Rutsiro....