Ntabwo u Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-20 06:07:45

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasobanuye ko kuba rwarahagaritse imikoranire n’u Bubiligi mu bijyanye n’iterambere, bitavuze ko rwaciye umubano n’icyo gihugu kuko ibihugu byombi bishobora gufatanya mu zindi nzego.Ku mugoroba wo ku wa 18 Gashyantare 2025, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo imenyesha ko yahagaritse amasezerano y’imikoranire n’u Bubiligi mu mishinga igamije iterambere, kuko bwahisemo gufatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga yo kwifashishwa mu rugamba rw’iterambere.Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Alain Mukuralinda yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarahagaritse iyo mikoranire n’u Bubiligi, bidasobanuye ko rwaciye umubano n’icyo gihugu.Ati “Ntabwo bivuga ko umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wavuyeho, ko ibihugu byombi byacanye umubano, oya. Ahubwo ikigomba gukurikira ni uko inzego za dipolomasi zigomba guhaguruka zigasobanurirana kuri ibyo bibazo.”Yakomeje avuga ko ibihugu byombi bishobora gukomeza gufatanya mu nzego zitandukanye na cyane ko u Bubiligi ari igihugu gifite amateka mu Rwanda.Ati “Umubano w’ibihugu bibiri cyangwa byinshi uba wagutse, bashobora kujya mu buhinzi n’ubworozi bagafatanya byihariye, mu bya gisirikare, mu by’amashuri, mu by’ubuvuzi kandi nzi ko u Bubiligi bwabanaga n’u Rwanda mu buryo bwagutse.”Yongeyeho ati “Kuba akantu kamwe cyangwa se tubiri, kaba ari agashingiye ku mafaranga, ku mfashanyo cyangwa se no ku bitarebana n’amafaranga hajemo agatotsi, ntabwo aba ari byiza ku bihugu byombi bigomba kugerageza kwihutira gusana ibyatannye.”Yavuze ko icyemezo cyafashwe n’u Rwanda gishobora kugira ingaruka nziza ku mugambi u Bubiligi bukomeje gushyiramo ingufu mu gushaka gukomanyiriza u Rwanda mu bihugu bitandukanye no mu miryango mpuzamahanga ngo ruhagarikirwe inkunga.Ati “Nabo bashobora kubabaza bati ariko hari ibyo bibazo u Rwanda ruvuga, Ese ntimwaba mushyiramo ingufu kubera ka kabazo mufitanye? Ese ubundi kubera iki mudafitanye ba ambasaderi? Bakababwira bati mushobora kuba mubogama. U Rwanda na rwo rushobora kuvuga ruti baradusabira ibihano kuko n’ubundi dufitanye ikibazo tutarakemura.”Yashimangiye ko u Rwanda rushyize imbere inzira y’ibiganiro mu gukemura ibyo bibazo byaba ibirebana na RDC ndetse n’ako gatotsi mu mikoranire hagati yarwo n’u Bubiligi.Ati “U Rwanda rwemera ko ibibazo byose bikemukira mu nzira y’ibiganiro no mu nzira ya dipolomasi. Ntabwo bikemurwa n’ingufu cyangwa gushyiraho ibikangisho cyane ko ibyo gushyiraho ibikangisho byo guhagarika imfashanyo cyangwa ibi n’ibi bitaba bije gusuzuma umuzi wa cya kibazo gihari.”Mukuralinda yerekanye ko byagiye biba mu mateka aho ibihano byagiye bifatwa ariko ikibazo bumvaga ko kigiye gukemuzwa ibihano byafashwe kigakomeza gukomera.Yashimangiye ko icy’ingenzi ari ukurebera hamwe ikibazo gihari, uruhare buri gihugu kigifitemo ndetse no kwigira hamwe uko cyakemurwa mu buryo burambye.Yavuze ko u Bubiligi bwari bukwiye gushingira ku mateka bufite mu Karere bukiyemeza gufatanya hashingiwe ku byemezo byagiye bifatwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.Ku bijyanye no kuba ibihugu byombi bidafite ba mbasaderi muri buri gihugu, yashimangiye ko nubwo byerekana ko umubano utari mwiza ariko bitabuza za ambasade gukora cyangwa ngo ibyemezo byo ku rwego rwa ba ambasaderi bibure gufatwa.Yagaragaje ko u Bubiligi bufite ambasaderi mu Burundi ku buryo ashobora kwifashishwa mu gihe hari ibyemezo bigomba gufatwa byo ku rwego rwe n’u Rwanda rukabagira mu bihugu bikikije u Bubiligi nka Luxembourg, u Buholandi n’u Budage kandi bashobora kwifashishwa....