Moise Kean waguye igihumure ari mu kibuga yavuye mu bitaro
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-24 06:40:55

Rutahizamu wa Fiorentina, Moise Kean, waguye igihumure akitura hasi mu kibuga, yamaze gusezererwa mu bitaro, gusa ikipe ye ntiremeza ko ubuzima bwe bumeze neza ku buryo yakina.Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo ACF Fiorentina yakinnye umukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Butaliyani, ariko itsindwa na Hellas Verona FC igitego 1-0.Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 64, Moise Kean yagonganye na myugariro wa Hellas Verona, Paweł Dawidowicz, akomereka ku mutwe ndetse yitura hasi.Ubwo aba bombi bagonganaga, uyu rutahizamu wakiniye Everton na Juventus, yakubise umutwe ku ivi rya Dawidowicz, abakinnyi bagenzi be bahamagara byihuse abashinzwe ubutabazi.Byasabye ko imbangukiragutabara ihita imwihutana kwa muganga, ariko ikipe ye yamaze gutangaza ko yamaze gusezererwa, iti “rutahizamu yavuye mu bitaro nijoro.”Iyi kipe ariko ntabwo yigeze yongeraho ko uyu mukinnyi ameze neza ku buryo yazagaragara mu mukino ikipe ye izakina tariki ya 28 Gashyantare 2025, uzayihuza na Lecce.Moise Kean w’imyaka 24 yakiniye amakipe arimo Hellas Verona, Everton, Paris Saint-Germain, Juventus ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani....