Umugambi wo gutera u Rwanda, intambara y’akarere n’ibya M23 - Ikiganiro na Mussa Fazil Harerimana
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-25 05:49:18

Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko ari ingenzi kwamagana umugambi mubi wo gutera u Rwanda, uhuriweho n’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi kimwe n’abandi bafatanyije na bo.Mu gihe abakuru b’ibihugu bya SADC na EAC baheruka kwemeza ko RDC igomba kuganira na M23, ubuyobozi bw’icyo gihugu busa n’ubwavuniye ibiti mu matwi kuri iyo ngingo kuko bwakomeje kugaba ibitero kuri uyu mutwe.Ibyo byatumye M23 ikomeza imirwano aho kuri ubu, ibice yari yarafashe imaze kongeraho ibindi birimo Umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’imipaka ihuza u Rwanda na RDC.Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Ishyaka rya PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yagaragaje impamvu ishyaka ayoboye ryiyemeje kwamagana umugambi wa RDC wo gushaka gutera u Rwanda, impungenge ku ntambara y’akarere ndetse n’uburyo M23 ishobora kurangiza intambara ihanganyemo na RDC.RDC n’u Burundi bifite umugambi wo gutera u Rwanda, nk’uko byashimangiwe n’itangazo rya PDI. Mubishingira kuki?Uwo mugambi wari uhari, wanashyizwe mu bikorwa ndetse nta wavuga ko warangiye ahubwo waracubijwe.Iyo umuturanyi acumbikiye umwanzi wawe, akamuha intwaro akanamucumbikira azi ikibazo cye, bitandukanye no kutakimenya.Reka mbivuga neza, mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare bari mu bice bitandukanye, hari Abanyarwanda ubwabo ariko hari n’abanyamahanga bayigizemo uruhare.Murabyibuka ko hari Abarundi bari barahungiye mu Rwanda benshi bari no mu nzego nkuru z’u Burundi, bagize uruhare mu kwica Abatutsi bicwaga muri icyo gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’u Rwanda rwatanze impapuro zibisobanura ruziha u Burundi n’amazina ariko ikibabaje ni uko abo bakomeje gukorana n’abo bakoranaga bica abantu.Gukomeza gukorana na bo, bamwe bari mu Burundi abandi bari muri RDC, babaha inzira rimwe na rimwe ngo baze guhungabanya umutekano w’u Rwanda kugira ngo bakomeze bakore Jenoside yakorewe Abatutsi batarangije. Ibyo ni ibintu bizwi, bifite inyandiko, bifite ubuhamya ndetse n’ibihugu byanaganiriyeho.Iyo ubashyize hamwe ukabacumbikira, ugashyira Ingabo z’u Burundi muri RDC, hakajyayo n’iz’ibindi bihugu, umuyobozi w’ibyo bikorwa by’urugamba akaba Gen. Omega (Ntawunguka Pacifique wahoze ayobora FDLR) nta kindi watekereza.Ntabwo Omega wavuga ko ari kurwana agamije kurwanira RDC cyangwa u Burundi, aba arwana agira ngo agire intwaro asahura ashyira ku ruhande, agire ubunararibonye mu by’urugamba, akomeze kwegera u Rwanda akomeze ibyo yari yaratangiye.Iyo hari igihugu gikorana n’umuntu nk’uwo na bagenzi be ndetse akagwa no kuri urwo rugamba…ntabwo wavuga ko nta mugambi uhari kuko ufite ibimenyetso.Ibyo bintu bikwiye kwamaganwa kuko biba biriho. Uwo mugambi wari uhari ndetse banawushyize mu bikorwa ariko no muri iyi ntambara y’Ingabo za FARDC na M23 barashe ku Rwanda.Minisitiri w’Ingabo muri Afurika y’Epfo yarabivuze mu Nteko Ishinga Amategeko agaragaza ko Abanye-Congo ari bo barashe ku Rwanda. Abo yabibwiye abivugira mu nama y’abayobozi ntacyo barabivugaho, amahanga yumvise iryo jambo ntacyo ararivugaho.Kubera iki ari mwe mwafashe iya mbere?Iki gihugu umutekano wacyo ni uwa buri wese. Ntabwo twagiharira bamwe ni icyacu. Igihe cyose ubona ko hari icyo wakora kikiramira, kikirengera, kivuga ibikirimo uba ugomba kugikora.Umusanzu wacu turawubona mu bice bibiri; hari umusanzu ku bandi n’umusanzu kuri twe. Kuri twe ni uko aho kuniganwa ijambo twanigwa n’uwo turibwiye.Ubundi umugabo by’ubutwari aba agomba kubona ibintu akabyitwaramo mu buryo butatu. Hari ukubijyamo akabirwanya n’amaboko ye, byamunanira agakoresha ururimi, byakwanga akababarira mu mutima.PDI rero ntituri ingabo ngo twakoresha amaboko ubwo ni ukubivuga, tubyatura tubigaragaza, kandi kubera ko dufite uburenganzira bwo kuvuga ntabwo twafata icya gatatu cyo kubabarira mu mutima.Umusanzu wa mbere nitwe twawihaye ngo tutaniganwa n’ijambo ariko icya kabiri n’abayoboke bacu bagombaga kubyumva kimwe. Icya gatatu ni uko n’abandi babyumva kimwe uko twabivuzeho. Yaba ari abo twamaganye babyumve ko twabamaganye, n’abandi bari bakeneye kubyumva neza.Perezida w’u Burundi yavuze ko intambara yo muri Congo ishobora kuzahinduka intambara igera mu karere kose, ibi mubona bihatse iki?Wenda niko abyifuza ariko njyewe mbibona nka kwa kundi umuntu agenda mu mwijima atareba imbere, akagenda yivugisha agira ngo niba hari umuntu uri hafi amutere ubwoba.Niba hari abashaka ko birenga na bo bizabageraho. Urebye M23 ivuga ngo yafashe Kamanyola ni ukuvuga ngo bageze ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda. Mu Rwanda nihaturuka isasu ribabangamira bazarisubiza, nirituruka mu Burundi bazarisubiza.Uwaba ashaka guhindura iyo ntambara iy’Akarere ni uzaba agiye kwivanga mu bya RDC ariko natabyivangamo akabona ko yatsinzwe akagenda gucunga umupaka we, simbona ko iriya ntambara yaza mu Rwanda, Tanzania n’ahandi.Mu byo M23 itangaza ntivuga ko ishaka kubohora n’ibindi bihugu. Bavuga ko bashaka kubohora Abanye-Congo bakareka ubuterahamwe, imiyoborere mibi no kwibasira bamwe, bakubaka igihugu cyabo.Uwabyumva gutyo aturanye na bo akabaha amahoro bagakora icyo bashaka bakiyubakira igihugu cyabo simpamya ko byavamo intambara y’akarere ariko utabibona gutyo ari muri wa mwijima, akaba atareba kure agashaka kubyivangamo, wa mwijima uzahinduka umucyo bamwereke ko bafite ubushobozi bwo kubona aho isasu riturutse ngo barekere aho.Ndayishimiye yavuze ko afite amakuru y’uko u Rwanda rushaka gutera u Burundi kandi ko Abanyarwanda badashobora gutsinda Abarundi. Byo ubivugaho iki?Biteye agahinda kuba igihugu kiyobowe n’umwijima aho kuyoborwa n’umucyo. Uwo mwijima uhari uri no muri ayo mateka aba avuga.Abazi amateka bazi ko u Burundi buyobowe n’ubwami ndetse n’u Rwanda hariho ubwami bw’u Bugesera. Hari igihe abami b’u Rwanda n’u Burundi bumvikanye ku bwigarurira, bumvikana ko bagomba kubutera aho bazahurira akaba ari ho hazaba imipaka.Ubwo rero niba yarumvaga ko barwanaga n’Abanyarwanda ndumva ari ukuyoborwa n’umwijima kurusha kuyoborwa n’ukuri n’amateka nyayo.Hari ibiremwa Imana yaremye byitwa imbwa, imbwa 100 cyangwa 1000 ni yo zakwishyira hamwe ntabwo zahinduka intare. Intare ni intare, u Rwanda ni intare, ruyobowe n’intare rugizwe n’intare.Abakwishyira hamwe bose batari izo ntare ntacyo barutwara, ntibarwana narwo.Abishatse wenda bitewe n’ubusazi bwe, icyo gihe yahita abona nk’ibyo M23 imweretse, kubera ko yagiye muri RDC agiye gufasha FARDC ariko ni byo nakubwiraga, uko abanyantege nke bakwihuza kose ntibahinduka abanyembaraga. Bihuje na Wazalendo, FDLR, abacanshuro na SADC, ariko n’aho bari bari barwanya RED Tabara n’aho bahabavanye.Niba batsinzwe na M23 bakumva ko baza bagatsinda u Rwanda ndakeka ko ari filimi iri mu mitwe yabo ariko mu kuri biragoranye.Ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo gishobora kurangizwa n’ibiganiro, ariko Leta ya Congo ntibishyigikiye, mubona ari iki cyatumye yanga ibiganiro?Sinibaza ko M23 kuri ubu yashyiraho amananiza, ahubwo yashyiraho ibyatuma bagira igihugu cyiza, kandi ibyo ntabwo ari amananiza ku muntu uwo ari we wese.Ubwo buryo babonamo ko bwatuma bagira igihugu cyiza, uwabubonamo amananiza ni uwaba atagikunda [RDC].umusaruro.Burya ibiganiro bituruka ku rukundo cyangwa ku mbaraga. Ubwo rero nta rukundo rwo kubaka igihugu cya bo bakaba bumva ko bakoresha abacanshuro, ibindi bihugu, bakajya hariya bakarira bashakisha imbaraga zituma batsinda ubarwanya aho kugira ngo bumve icyo arwanira, sinibaza ko bagifite umwanya wo kwanga ibiganiro.Natemera ibiganiro?Ntabwo ndi umuvugizi wayo [M23] ariko nshyigikiye ikibazo cyabo, uko bakivuga, bagisobanura naracyimize kandi impamvu zabo ndazemera.Noneho ubabwire ngo bahagarike intambara Tshisekedi atemera kuganira? Amasezerano ya Nairobi, aya Dar es Salam ntabwo yashyizwe mu bikorwa kuko Tshisekedi niyemera kuganira ni bwo bazahagarika intambara.Baramurusha imbaraga bazakomeza bamwegere, nibagera ku nzu arimo agasohoka ashyize igipapuro hejuru avuga ngo noneho yemeye ibiganiro, bazareba niba afite imbaraga zo kubikora.Ko Tshisekedi ubwo yari mu nama y’umutekano i Munich yongeye gushimangira ko ataganira na M23?Kuko M23 bakunda igihugu baremera kuganira, ariko ubundi batagikunda ntibaganira na we.Kuko bafite uwashyize Tshisekedi ku buyobozi uriya Corneille Nangaa, aragenda avuga ukuntu yibye amatora mu izina rya Tshisekedi, muri make bavuga ko bayobowe n’umuntu utaratowe.Bagiye kuganira na we bamwita perezida kandi babizi ko atari we, ariko kubera gukunda igihugu cyabo baremera kubimwita baganire.Noneho wa wundi utaratowe, akavuga ngo muri umutwe w’iterabwoba sindi buganire namwe. Iterabwoba ryabo se ni iryo kumubwira ngo nta mbaraga ufite, tuzikoresheje twakuvanaho ariko reka tuganire twubake igihugu cyacu cya Congo?Niba atabyumva gutyo harimo uburyo bubiri. Arumvishwa n’isasu bakomeze bamwereke ko bamurusha imbaraga, ariko icya kabiri iyo Isi yose imaze kubona ko imbaraga ntazo bazamushyiraho igitutu n’ubundi ibiganiro bibeho.Mubona gute imyitwarire y’ibihugu by’amahanga muri iki kibazo?Hari umugani bajya baca ngo ntawuvugana indya mu kanwa. Ayo mahanga nyine ntari kuvuga hari ibyo ari gucukura hariya, aravuga ati ukuri turakubona ariko se nituvuga bakaduhambiriza biragenda gute? Ni icyo kibazo naho ubundi ukuri kuragaragara.Yaba Umuryango w’Abibumbye babaha raporo zigaragaza ubwo bwicanyi bukorerwa Abatutsi ariko iyo bayireba bakicecekera.Bakavuga ngo ubucanshuro ntibwemewe, ibihugu by’i Burayi bihora bivuga ko bifite mu nshingano uburenganzira bwa muntu bakabereka abanya Romania banyura hano bahetse ibikoresho byabo basubiye iwabo ariko se mwigeze mubona EU ibishyira ku murongo w’ibyigwa ngo ibiganireho? Babaze Romania uko igira abacanshuro muri Afurika? Ahubwo ni uguhora bavuga ngo mufatire u Rwanda ibihano.Ntibacecetse ahubwo hari ibyo bari gukora benyegeza Tshisekedi ngo akomeze ku rugamba akomeze agure intwaro zabo.Bamuha intwaro akazigura ariko atazi kuzikoresha, akabihera amadorali kuko ziriya ntwaro twabonye bafatiye hariya [M23] usibye kuzirwanisha muri iriya ntambara ubanza zarwana intambara y’Isi ariko birangira bazimufatanye, indege bazimufatanye kandi yarazitanzeho amafaranga.Hari n’ibihugu byifatanya na RDC mu gusabira u Rwanda ibihano, ubona biterwa n’iki ngo bigereke ibi bibazo ku Rwanda?Ariko se bifatanya na RDC gusabira u Rwanda ibihano cyangwa bo bafatira u Rwanda ibihano bakabwira RDC gukomeza kubisaba?Ntabwo RDC yagira ubwo bwenge bwo kuvuga ngo mubafatire ibihano, ahubwo bariya ni bo bavuga ngo twebwe tugiye gukoresha uburyo bwacu dufatire u Rwanda ibihano kubera ko ruri kuvuga neza ikibazo cya M23.Baravuga ngo turebe uko tubafatira ibyemezo ariko wowe ugomba kuza ubisaba noneho tukagushyigikira. Ni bo bamubwira akabivuga ariko we ntiyabimenya.Ubona Tshisekedi we atabitekereza?Reka reka reka! Umurebye ibyo bamukoresha ntubona ko aho kugira ngo yubake igisirikare gikomeye bamutegeka gufata abacanshuro babo, aho kugira ngo agire ubuyobozi bwiza bamutegeka kugira interahamwe z’abazalendo, aho kugira ngo aganire na bene wa bo bafatanye kubaka igihugu bamutegeka kumva ko yarwana kugeza ku mwuka wa nyuma, bakamutegeka gukorana na FDLR.Yego ni umuntu ariko ubumuntu bwe simbubona ku buryo yatekereza ibyo, arabitekererezwa.Iyo tubona ibice M23 yafashe ubona ko yishimiwe n’abaturage, ntibyayitera imbaraga zo gukomeza no mu bindi bice?Nibadakora amakosa nk’ayakozwe n’abababanjirije batangije ingamba nk’izo bizatanga igisubizo kuri Congo, ariko nibajya mu mishyikirano bakabaha umwanya wa Visi Perezida, uw’Ingabo, uw’ubudepite kandi urugamba rwakagombye kuba ari urw’abaturage aho kuba umwanya w’ubuyobozi runaka ntibizakunda.Nibumva ko buri wese yabaye Minisitiri, yabaye umudepite, yabaye umuyobozi runaka, bakumva ko ikibazo kirangiye nyuma y’igihe bazagenda babahinduranya.Ni nacyo cyabaye intandaro y’iki kibazo abari bashyizwemo bagiye babahinduranya, bamwe bagenda bakira, abandi bagenda bakena bigera aho babona ko cya kibazo barwaniriraga cyabaye kinini kurushaho.Ubwo rero nibareba ikibazo cya bo bakakiganiraho bakakibonera igisubizo kizaba ari igisubizo ku karere....