Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibyatangajwe n’iya EU yasabiye u Rwanda ibihano
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-25 05:52:50

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibikubiye mu mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, yasabaga ko u Rwanda rwafatirwa ibihano irushinja gutera inkunga umutwe wa M23.Byatangajwe kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024, ubwo yagezwagaho raporo ya Komisiyo ihuriweho igizwe na Komisiyo zombi z’ububanyi n’amahanga zasesenguye ibyatangajwe n’Inteko ya EU ku Rwanda hagamijwe kubyamagana.Inteko yemeje ko EU yirengagije nkana impamvu zitera umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Yanenze kandi uburyo Inteko ishinga Amategeko ya EU yamaganye ibitero bya M23 nyamara ntigire icyo ivuga ku mpamvu zituma uwo mutwe warahisemo kubura imirwano.Yashimangiye ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bishingiye ku bibazo by’ubukoloni n’ikatwa ry’imipaka ryabaye intandaro y’akarengane k’abavuga Ikinyarwanda muri RDC.Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yanenze ubufatanye bwa RDC n’abacanshuro ndetse isaba umuryango Mpuzamahanga kwamagana ibyo bikorwa.Yagaragaje ko ishyigikiye kandi ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC gikemurwa binyuze mu nzira y’ibiganiro nk’uko byemejwe n’abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC.Zimwe mu mpamvu zagaragajwe n’Abadepite n’Abasenateri ku mpamvu zitera ibibazo by’umutekano muke harimo izishingiye ku bukoroni, ikatwa ry’imipaka, umutwe wa FDLR n’ubuyobozi bubi bwa RDC bwakomeje guhembera urwango mu baturage no kuba icyo gihugu cyarabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro.Abadepite n’Abasenateri b’u Rwanda bagaragaje ko uwo mwanzuro wafashwe ugomba gushyikirizwa inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango Mpuzamahanga, EAC na SADC.Berekanye ko wafashwe hashingiwe ku bikorwa bitandukanye byagaragajwe na Komisiyo ihuriweho yize ku muzi w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.Bimwe mu bibazo byagaragajwe bikomeje kwirengagizwa n’u Burayi birimo ihohoterwa rikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, imiyoborere mibi ya RDC yimakaje ivangura rishingiye ku moko no kuba uburasirazuba bwa RDC bwarabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro.Hari kandi ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa na Leta ya RDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR bikorerwa Abanye-Congo abandi bakaba barabaye impunzi mu bihugu byo mu Karere aho u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 100 z’Abanye-CongoInteko yagaragaje ko wanaturutse ku kuba Leta ya RDC yarakoze ihuriro n’abambari bayo barimo FDLR, wazalendo, Ingabo z’u Burundi, Ingabo za SADC n’abacanshuro b’i Burayi bagamije umugambi mubisha wo gutera u Rwanda no kurimbura Abatutsi bose.Yongeye kugaragaza kandi ko uwo mwanzuro wafashwe hashingiwe ku kuba FDLR yaramaze kwinjizwa muri FARDC, ikaba inshuti magara kandi bafatanyije n’umugambi wo gutera u Rwanda.Inteko yasabye umuryango mpuzamahanga gusaba ibihugu bigicumbikiye abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi gukumira uburyo ubwo ari bwo bwose ingengabitekerezo ya Jenoside yaba igaragaramo.Yawusabye kandi kudaha agaciro ibivugwa ku Rwanda mu buryo bubogamye, igashishikariza impande zombi zishyamiranye kuyoboka inzira y’ibiganiro.Abadepite n’abasenateri barubiyeAbadepite n’Abasenateri bagaragaje ko bitumvikana kubona Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi yarafashe umwanzuro yiregangije nkana ukuri, bashimangira ko umwanzuro wayo ugomba kwamaganirwa kure.Depite Nizeyimana Pie, yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muke bishingiye ku mateka y’ubukoloni ariko no kuba Leta ya RDC yariyemeje gukorana na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi.Yamaganye kandi uburyo Perezida wa RDC Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi Evariste Ndayishimiye batangaje ku mugaragaro ko bazakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bwitorewe n’abaturage.Yemeje ko ibyo byirengagijwe na EU ndetse no muri raporo yayo ikaba yarirengagije umutwe wa FDLR, asaba RDC guhagarika gukorana na wo bwangu, abawugize bakoherezwa mu Rwanda, abafite ibyo babazwa imbere y’amategeko bakabihanirwa.Depite Uwamariya Odette, yagaragaje ko atari ubwa Mbere Inteko ya EU ifashe umwanzuro uvuga nabi u Rwanda kandi ko bakwiye kwamaganira kure ibyo bikorwa yise ko bisa no kuyobya uburari.Depite Mvano Nsabimana Etienne yashimangiye ko RDC yahisemo guha ubwihisho FDLR ndetse ikanayifasha mu mugambi wayo wo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.Depite Mujawabega Yvonne yanenze uburyo Inteko y’Ubumwe bw’u Burayi yafashe umwanzuro ishingiye ku buhamya bw’uruhande rumwe bityo ko bitari bikwiye kandi ari impamvu shingiro yo kwamakana ibyo yemeje.Ati “Nanenze cyane uko umwanzuro w’iyo Nteko nabonye barawushingiye ku buhamya bw’uruhande rumwe, nabonye barabajije Minisitiri Therese Kayikwamba na Denis Mukwege, ariko ntaho nabonye bahaye u Rwanda amahirwe yo kwisobanura. Kuba bitararebweho ngo impande zombi zihabwe amahirwe numva ari impamvu yatuma uyu mwanzuro wabo tuwamagana.”Senateri Bideri John Bonds yashimangiye ko umwanzuro wafashwe n’Inteko ya EU ubogamiye ku ruhande rumwe bityo ko udakwiye guhabwa agaciro.Yerekanye ko biteye isoni kubona Perezida wa RDC, Antoine Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, baratangaje ku mugaragaro umugambi wo gutera u Rwanda ariko nyamara bikaba bitarigeze byamaganwa n’ibyo bihugu by’u Burayi.Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU yo gusabira u Rwanda ibihano ari igitutsi ku Rwanda no kuri Afurika kandi bishimangira ko Abanyafurika ubwabo ari bo bakwiye kwishakamo ibisubizo.Ati “Ni igitutsi ku Rwanda no kuri Afurika yose, ni ikimenyetso simusiga ko nta mahoro arambye bifuriza aka Karere, biragaragazwa n’uko birengagije nkana igisubizo cyari cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bya SADC na EAC.”Yavuze ko biteye isoni kubona EU yaratesheje agaciro ibyakozwe n’Abanyafurika mu kugaragaza igisubizo ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC.Yashimangiye ko iyo nteko ari umufatanyacyaha w’ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi muri RDC kuko yirinda kubyamagana kandi yarahawe amakuru guhera mu ntangiriro.Ati “Nitisubiraho kuri icyo cyemezo biragaragaza uruhare rwayo mu bibazo by’umutekano muke muri aka Karere ndetse n’uruhare rwayo muri Jenoside ikomeje gukorerwa hariya.”Munyandamutsa Jean Paul yagize ati “Ni umwanzuro wubakiwe ku binyoma ariko ugamije kugira ngo u Rwanda barushyire mu kato.”Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje uburyarya bwa EU aho Inteko yayo yagaragaje ko umwanzuro wafashwe wamenyesheje Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bikaba bitarakozwe, yemeza ko u Rwanda rutanakwiye kubisobanuraho.Ati “Ntabwo badusumba, ni Inteko natwe turi indi, ako gaciro kacu tukagumane ahubwo tubamagane. Ntabwo tujya kubisobanuraho kuko si urukiko icyo dukora ni ukubamagana.”Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yibukije ko hari uburenganzira bw’ibanze bwa buri gihugu cyigenga bwo kurinda ubusugire bwacyo n’umutekano w’abaturage bacyo....