OMS yashimye umuhate w’u Rwanda mu kurwanya indwara zitandura
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-25 05:55:05

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bihagaze neza mu guhashya indwara zitandura, kubera ubushake bwa politiki n’ishoramari mu by’ubuzima igihugu cyakoze.Ibi byatangarijwe mu nama mpuzamahanga ku ndwara zitandura iteraniye i Kigali kuva ku wa 13-15 Gashyantare 2025. Ni inama ibaye ku nshuro ya kane, aho ihurije hamwe abarenga 700 baturutse mu bihugu 69 byo hirya no hino ku Isi.Dr. Tedros wayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga yasabye abatuye Isi kongera imbaraga mu kurwanya indwara zitandura kuko zihitana abantu benshi, ariko ashima n’intambwe ifatika u Rwanda rumaze gutera muri urwo rugamba.Ati “Buri mwaka indwara zitandura zirimo iz’umutima, diabetes n’iz’ubuhumekero zihitana ubuzima bw’abantu miliyoni 17 bari munsi y’imyaka 70 y’amavuko. Ibyo bivuze ko hapfa umuntu umwe buri masegonda abiri kandi 85% by’abo bantu ni abo mu bihugu biri mu nzira y’iterambere. Dufite imbaraga zo kubihindura kuko inyinshi muri izo mfu zishobora kwirindwa binyuze mu gukuraho ibizitera birimo kunywa itabi, kunywa inzoga, imirire itaboneye, kudakora siporo n’ihumana ry’ikirere.”Yakomeje ati “Bimwe mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda bihagaze neza muri uru rugamba. Ibikenewe [muri urwo rugamba] bisaba kubyiyemeza, ubushake bwa politiki, gushora imari ndetse n’uruhare rwa buri wese.”Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Uwinkindi François yabwiye RBA ko iyo ntambwe u Rwanda ruri gutera ari umusaruro w’imbaraga zishyirwa mu gukumira indwara zidatundura hakiri kare, asaba abantu gukoresha ayo mahirwe.Yagize ati “Byagaragaye ko ijanisha rya 40% ry’imfu zikomoka ku ndwara zitandura dushobora kuzirinda twirinze kunywa itabi, inzoga nyinshi, kudakora siporo, tukurinda umubyibuho ukabije kandi tukikingiza zimwe muri virusi zitera kanseri nka kanseri y’inkondo y’umura kuko hari igihe abantu baza kwivuza zamaze kubarenga zatangiye kwangiza ibice by’umubiri”.“Urugero nka kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura iyo zibonetse hakiri kare ziravurwa zigakira kuko ubushobozi mu gihugu burahari. Ni yo mpamvu turi gusaba abantu kwisuzumisha kare indwara zitandura kuko ubu ubuvuzi bwabonetse ndetse n’inama y’abaminisitiri iheruka yemeje ko ibyaburaga kuri mituweli bijyanye no kuvura kanseri byongeweho harimo n’imiti yo kuvura kanseri.”Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hafi 60% by’imfu ziterwa n’uburwayi ziterwa n’indwara zitandura. Ni mu gihe ku rwego rw’Isi abagera kuri 70% mu bahitanwa n’indwara ari abicwa n’izitandura...