Ibitaravuzwe ku ikubitwa rya Turahirwa wa Moshions
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-25 06:18:05

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku wa 24 Gashyantare, Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli yitwa ‘Moshions’, yavuze ko yatewe n’agatsiko k’abicanyi kamwiciye imbwa nawe gasiga kamukomerekeje bikomeye.Turahirwa yagize ati “Tubabajwe no kubamenyesha amakuru y’urupfu rw’imbwa yacu, Momo. Yishwe ejo hashize mu Karere ka Musanze, aho Momo na Turahirwa bagabweho igitero n’itsinda ry’abicanyi.”Ubu butumwa bwatumye benshi bibaza uko byagenze kugira ngo mu Karere ka Musanze hakorerwe urwo rugomo n’itsinda Turahirwa yise iry’abicanyi.Mu gushaka amakuru nyayo, IGIHE yamenye ko nubwo Turahirwa yakubiswe ndetse imbwa ye ikicwa atigeze agabwaho igitero n’abicanyi nk’uko abivuga, ahubwo byaturutse ku bushyamirane yagiranye n’abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gataraga.Amakuru avuga ko ibi byabaye ku wa 23 Gashyantare 2025 saa Cyenda z’amanywa, aho Turahirwa asanzwe ari kubaka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.Ubwo Turahirwa yari avuye aho ari kubakisha, ari mu nzira agana ku modoka ye, imbwa ye yabonye intama itangira kuziyenzaho, ariko bimwe byo gukina kwazo.Mu kuzimokera inagerageza kuzisatira, intama z’abaturage zagize ubwoba zica ibiziriko ziruka zihunga iyi mbwa, nayo izirukaho izisanga aho zari zahungiye mu rugo rw’umuturage.Aho niho abaturage basanze imbwa ya Turahirwa barayikubita barayica.Turahirwa nawe wari umaze kuhagera cyane ko yari yakurikiye imbwa ye, atangira gushyamirana nabo.Mu gihe yari arakajwe n’imbwa ye yari yishwe, abaturage nabo batangiye kumwishyuza imyaka intama zangije mu mirima zanyuzemo ziyihunga. Aha niho haturutse ubushyamirane, birangira barwanye.Uwaduhaye amakuru yavuze ko ibyabaye atari abagizi ba nabi nk’uko nyiri ubwite yabivuze, ahubwo ahamya ko ari ubushyamirane bwamuhanganishije n’abaturage kuko no kugira ngo ahikure yakijijwe n’abaturage.Ati “Nonese tutabeshyanye ko aho byabereye nta nzego z’umutekano zahageze, ubwo niba ari abagizi ba nabi yahivanye ate? Ntabwo aribyo. Turahirwa yashyamiranye n’abaturage kandi akizwa n’abandi.”Nyuma y’uku gushyamirana, Turahirwa yatanze ikirego inzego z’umutekano zitangira iperereza. Kugeza ubu amakuru ahari ndetse yemejwe na Polisi y’Igihugu ni uko batatu mu bakekwaho kumuhohotera batawe muri yombi.Uretse abatawe muri yombi andi makuru ahari ni uko bimwe mu byo yari yahaburiye birimo ibyangombwa bye, amafaranga yari afite n’ibindi byagarujwe n’inzego z’umutekano....