Urunturuntu mu rukundo rwa Malaika Uwamahoro n’umugabo we
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-25 06:25:34

Ishyamba si ryeru mu rugo rwa Angel [Malaika] Uwamahoro, wamamaye cyane mu guhimba imivugo no gukina ikinamico na filime, na Christian Kayiteshonga usanzwe ukora umwuga wo gufotora.Iby’urukundo rw’aba bombi bikomeje kwibazwaho nyuma y’aho bose nta n’umwe ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’amafoto bari barashyizeho bahuriyeho arimo n’ay’ubukwe bwabo bakaba bamaze igihe barayasibye.Buri wese urebye ku mbuga nkoranyambaga ntabwo agikurikira mugenzi we, ibintu bigaragaza ko umubano wabo warangiye bucece.Mu busanzwe Malaika Uwamahoro na Kayiteshonga ntibajyaga bahisha amarangamutima yabo, mu rukundo ndetse bari bakunze kugaragarizanya urwo bakundana bifashishije imbuga nkoranyambaga.Kuba barasibye ubutumwa burimo n’ubwo kugaragarizanya urukundo bigaragaza ko umubano wabo utifashe neza.Hari amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu bantu ba hafi y’uyu muryango, avuga ko aba bombi bamaze igihe baratandukanye ndetse kuri ubu buri wese yahisemo kuba ukwe.Uwo muntu ati “Umwe aba i Musanze, mu gihe undi aba mu Mujyi wa Kigali. Iby’urugo rwabo ntabwo byakunze, bahitamo gutandukana.”Malaika yari yarongeye izina ry’umugabo we ku yo akoresha ku rubuga rwa Instagram, ariko amaze igihe arivanyemo. Ikindi hari konti bombi bari bahuriyeho bari bise “The Shongas” banyuzagaho ubutumwa bujyanye n’urukundo rwabo, ariko yamaze gusibwa ku rubuga rwa Instagram.Twagerageje kuvugana na Malaika Uwamahoro ngo avuge ku bivugwa ku muryango we, aryumaho yirinda kugira icyo avuga na gito.Ubukwe bwa Uwamahoro na Christian Kayiteshonga usanzwe ukora umwuga wo gufotora bwabaye tariki 5 Nzeri 2020, bubera mu Mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho aba bombi icyo gihe babarizwaga.Ku wa 20 Kanama 2020, muri uyu Mujyi wa Boston hari habereye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati y’aba bombi.Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, aba bombi mu butumwa basakaje bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaje akanyamuneza. Nka Christian Kayiteshonga, yaranditse ati “Byose ni umugisha ndetse dukomeje guhamya, gahunda y’Imana. Mwirebere umugore wanjye w’igikundiro.”Mu butumwa burebure Uwamahoro we yanditse, yabanje kugaragaza mu mazina ye yongeyeho iry’umugabo we Kayiteshonga [ubu ryamaze gusibwa mu yo akoresha ku mbuga nkoranyambaga], arangije ati “Bagore namwe bagabo izina ryanjye rishya ni umuvugo wose.”Yakomeje avuga imyato umugabo we, ashimangira ko yamwigishije uko bakunda, yirinda kumubabaza, aho yavuze ko ari kimwe mu byatumye umutima we uhurwa abandi basore bose.Uwamahoro yamenyekanye bitewe n’imivugo irimo ubuhanga bukomeye yagiye avuga mu birori bitandukanye. Ni umukinnyi w’ikinamico uri ku rwego rwo hejuru kuko yanabashije kugira uruhare, mu mukino witwa Miracle in Rwanda werekaniwe i Broadway muri New York.Malaika afite n’impano yo gukina filime aho yakinnye mu yitwa Notre Dame du Nil yaturutse ku gitabo cya Mukasonga Scholastique, ndetse azanagaragara muri filime ya Mukantabana Yseult yise “Heights of Kigali’’ ivuga ku bakobwa babiri b’Abanyarwandakazi bakundanye bahuje ibitsina. Muri iyi filime akinanamo na Rocky try.Azi no kuririmba cyane ko DJ Marnaud yamwifashishije mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Reka Turye Show’.Kayiteshonga we benshi bamuzi nk’umuhanga mu bijyanye no gufata amafoto n’amashusho mu birori n’imihango itandukanye ikomeye....