Abahanzi batanu biyongereye mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-25 06:27:49

Abahanzi batanu barimo Yampano, Mico The Best, Bushali, Niyo Bosco na Eric Senderi bongewe mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ bigomba gutangirira i Musanze ku wa 25 Gashyantare 2025.Aba bahanzi biyongereye kuri Bwiza, Juno Kizigenza na Chriss Eazy bari batangajwe mbere nk’abazitabira ibi bitaramo.Ubuyobozi bwa KIKAC Music busanzwe butegura ‘Tour du Rwanda Festival’ bwamaze kwemeza ko ibi bitaramo bizazenguruka mu mijyi ine irimo Musanze, Rubavu, Huye ndetse na Kigali.Uretse kuba bizatangirira mu Karere ka Musanze ku wa 25 Gashyantare 2025, ibi bitaramo bizakomereza mu Karere ka Rubavu ku wa 26 Gashyantare 2025 mbere y’uko byerekeza i Huye ku wa 28 Gashyantare 2025 mu gihe bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Werurwe 2025.Ibi bitaramo bihuza umukino w’amagare n’umuziki kuko abakunzi bayo iyo bamaze kuruhuka mu gihe cya nimugoroba, baba bifuza ahantu bahurira bagasabana, bikaba andi mahirwe ku bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda kuko babasha kubona aho bongera gutangira ubutumwa bw’ibikorwa byabo.Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare riri kuba ku nshuro ya 17 aho ryatangiye ku wa 23 Gashyantare rikazasozwa ku wa 2 Werurwe 2025....