Selena Gomez na Zoe Saldaña mu begukanye ibihembo bya ‘SAG Awards 2025’
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-25 06:34:26

Umuhanzikazi Selena Gomez ubifatanya no gukina filime, ari mu begukanye ibihembo bya ‘Screen Actors Guild Awards 2025’, mu gihe abandi bakinnyi ba filime bazwi barimo Zoe Saldaña, Timothée Chalamet bahembwe. Ariana Grande na Daniel Craig batashye amara masa.Ibihembo bya ‘SAG Awards 2025’, biri mu bihembo biza mu bya mbere bikomeye i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva byatangira gutangwa mu 1995.Ibi byibanda ku guhemba filime zinyuranye, gusa bikibanda ku z’uruhererekane zinyura kuri televiziyo.Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025, ibi bihembo byongeye gutangwa ku nshuro ya 31, mu birori byabereye mu mujyi wa Los Angeles, byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.Ku ikubitiro Selena Gomez yahawe igihembo cya filime nziza y’uruhererekane y’urwenya, abikesha iyitwa ‘Only Murders In The Building’ yahuriyemo n’abarimo Steve Martin.Zoe Saldaña yahawe igihembo cy’uwitwaye neza muri filime, abikesha ‘Emilia Perez’, filime iherutse gusohoka ikavugisha benshi.Ni mu gihe kabuhariwe mu gukina filime z’imirwano Hiroyuki Sanada ukomoka mu Buyapani, yahawe igihembo cy’umukinnyi wa filime w’umugabo witwaye neza kurusha abandi abikesha imwe muri filime zakunzwe yitwa ‘Shōgun’.Timothée Chalamet uri mu bakinnyi ba filime bakiri bato bakunzwe i Hollywood, yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza w’umwaka abikesha filime ‘A Complete Unknown’.Ni mu gihe umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime ubimazemo igihe, Jena Fonda, yahawe igihembo cya ‘Life Achievement Award’ ashimirwa uruhare yagize mu kuzamura uruganda rwa Sinema muri Amerika.Mu bandi bakinnyi ba filime bazwi ku rwego mpuzamahanga bahawe ibihembo, barimo Martin Short, Demi Moore, Kieran Culkin hamwe na Colin Farrell.Mu bari bitezwe ariko bagataha amara masa barimo Ariana Grande, Daniel Craig hamwe na Kristen Bell wari wayoboye ibi birori....