Twumvane EP ‘The Chronicles of broken heart’, Bel yandikanye agahinda k’umusore wamutengushye (Video)
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-25 06:38:04

Uwase Belinda uri mu bahanzi bari bitabiriye irushanwa rya ‘The Voice Africa’ ritabashije kurangira, yashyize hanze EP ye ya mbere yise ‘The Chronicles of broken heart’ yandikanye umutima umenetse ku bw’umusore wamutengushye mu rukundo.Iyi ‘Extended Playlist (EP)’ uyu muhanzikazi yise ‘The chronicles of broken hearts’ igizwe n’indirimbo eshanu zirimo ‘The Ghost of your smile’, ‘The meeting’, ‘The Color of gray’, ‘Letting go’ na ‘The Chronicles continued’.Ni ‘EP’ Bel ahamya ko yatangiye kwandika mu Ukuboa 2023 nyuma y’ukwezi kumwe gusa yari amaze atandukanye n’uwari umukunzi we ndetse nyinshi mu ndirimbo ziyigize zikaba zigaruka ku nkuru ye bwite.Ni umukobwa udatinya guhamya ko urukundo rwamuteye agahinda gakabije icyakora akaza kukavurwa n’umuziki.Ibi uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yagarukaga kuri iyi EP n’ibisobanuro by’indirimbo ziyigize.Icyakora nubwo ari EP ye, ahamya ko uruhare runini yaba mu kuyandika ndetse no kuyikora rwagizwemo na musaza we witwa Ronald Nzitonda wamufashije akaba ari nawe wazikoze mu buryo bw’amajwi cyane ko asanzwe ari umu-producer’.Bel ahamya ko musaza we amufata nk’inshuti ye ikomeye ku buryo ubuzima bwose yanyuragamo ari we yabuganirizaga.Uku kuganira niko kwatumye musaza we afata icyemezo cyo gusaba Bel gutangira kwandika indirimbo mu nkuru yamubwiraga z’urukundo rwe.Ni uko yatangiye gukora kuri EP ye ikubiyemo inkuru y’agahinda ahamya ko yatewe n’umusore wamutengushye mu rukundo.The MeetingIndirimbo ya mbere Bel yanditse kuri iyi EP ni iyitwa ‘The meeting’, iyi agahamya ko yayandikanye amarira menshi n’agahinda yaterwaga n’uko yari yibutse ko ibyamubayeho yari yabitekereje agihura n’uwo musore.Ati “Mba mvugamo uburyo uhura n’umuntu ugahita ubona aho bizagera, tugihura bwa mbere ako kantu kari gahari ariko ugasanga umuntu aravuga ngo nta wamenya wabona ndi kwibuza amahirwe.”Bel ahamya ko iyi ndirimbo yayanditse yibwiza ukuri, yibuka ko yananiwe kumvira umutimanama we.Kanda hano ubashe kumva iyi ndirimboLetting goNyuma yo kwandika indirimbo ya mbere ari mu marira menshi, Bel ahamya ko musaza we yatangiye gushaka uko yamufasha gukira ako gahinda aho yatangiye kumwumvisha ko akwiye kurekura uwo musore akava mu buzima bwe.Mu biganiro bagiranaga icyo gihe, niho havuye indirimbo ‘Letting go’ yumvikanamo amagambo y’uko iyo ibintu bitangiye kugenda nabi, aho kubyizirikaho ubireka bikagenda.Kanda hano ubashe kumva iyi ndirimboThe Ghost of your smileIyi ni indirimbo ya gatatu Bel yanditse kuri EP ye ya mbere, akaba yarayanditse nyuma yo kwakira ko uwari umukunzi we agiye, ariko undi agatangira kujya yibuka inseko ye.Ati “Ni indirimbo nanditse nibutse ukuntu ari we muntu twaganiraga ibintu byose, ariko akaba atagihari ikintu cyonyine nari nsigaranye mu mutwe ikaba inseko ye.”Nyuma nabyo yo kubiganira na musaza we, byarangiye abikozemo indirimbo nayo iri kuri iyi EP.Kanda hano ubashe kumva iyi ndirimboThe Chronicles continuedNi indirimbo uyu mukobwa ahamya ko yanditse nyuma cyane y’izindi yari yarakoze, iyi ikaba yaraje mu gihe yari amaze kwakira ko nyuma y’ibyamubayeho byose, ubuzima bwe bugomba gukomeza.Bel ahamya ko iyi ndirimbo yayanditse yaramaze gukira kuko yatangiye kuyandika mu mpeshyi ya 2024 mu gihe EP yatangiye kuyandika mu mpera za 2023.Kanda hano ubashe kumva iyi ndirimboThe Color of grayIyi ndirimbo itandukanye n’izo uyu muhanzikazi yandikanye agahinda k’umusore bakundanaga, ahubwo yo yari yarayanditse kera yitegura irushanwa yifuzaga kwitabira mu 2021, icyakora ntiyigeze ahabwa amahirwe yo kuryitabira gusa iyi ndirimbo yari yarayikoze kugira ngo imufashe muri ryo rushanwa.Kanda hano ubashe kumva iyi ndirimboBel ahamya ko ari we wafashe icyemezo cyo gutandukana n’uwahoze ari umukunzi we, nubwo yirinze kuvuga icyabatandukanyije.Ati “Byaranyoroheye gutandukana nawe ariko nyuma birankomerera kuko ntumvaga ko bibaye.”Ku rundi ruhande uyu mukobwa yashimishijwe bikomeye n’uko umusore batandukanye nubwo ataba mu Rwanda, ubutumwa buri muri iyi EP bwamugezeho ndetse yanabibonye.Bel ni umunyeshuri muri ‘Africa Leadership University’ aho ari gusoreza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza....