Tujyane muri Shanghai, umujyi w’ubucuruzi n’ishusho y’ubudahangarwa bw’u Bushinwa (Amafoto)

Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki: 2025-02-26 10:17:08

Topperzmind

Shanghai, ni wo mujyi mugari w’ubucuruzi mu Bushinwa. Mu 2019, umutungo mbumbe wawo wanganaga na miliyari 524,02 z’amadolari ya Amerika. Icyo gihe umuturage utuye muri uyu mujyi yabarirwaga ko yinjiza 20.398$.Ibigo mpuzamahanga birenga 720 icyo gihe byari bihafite icyicaro, mu gihe ibikora ubushakashatsi n’ibikora ibikorwa by’iterambere byarengaga 460 byashoye imari muri iki gihugu.Mu Gishinwa uyu mujyi bawita “Hu”, ufite ubuso burenga kilometero kare 6340. Amezi menshi ntabwo ikirere kiba kimeze neza, gusa abashaka kuhasura, bagirwa inama yo kujyayo hagati ya Werurwe na Gicurasi cyangwa se hagati ya Nzeri na Ugushyingo.Iyo uhageze, utungurwa no kubora inyubako zimeze nk’iz’i Burayi n’ibigo byinshi byaho.Ntabwo ari ibintu bya none, ahubwo amateka agaragaza ko Abongereza n’Abafaransa bigaruriye Shanghai mu myaka ya 1839 mu gihe cy’intambara yiswe iya Opium. Icyo gihe nibwo batangiye kwigabiza ibikingi, bashyiraho amategeko agenga ubutaka mu 1845, ku buryo ibintu byose byakorwaga mu gushaka kwabo.Nyuma y’aho u Bushinwa butsinzwe iyo ntambara, u Bufaransa mu 1849 buri mu bihugu byigarurire Shanghai, bukoresha uwo mujyi nk’ahantu ubwato bwabwo buhagarara mu rugendo.Bigeze mu 1849, ibintu byarahindutse, ubutaka bunini bwa Shanghai bwegurirwa Ambasade y’u Bufaransa, buba ubw’u Bufaransa. Muri make, byahindutse igihugu mu kindi.Icyo gihe, Abongereza bo bahise batangira kwinjiza ibintu byabo muri Shanghai guhera ku bijyanye n’amabanki, uburyo bwo kohereza imizigo, inzego z’imari n’ibindi.N’uyu munsi, iyo ugeze Shanghai, ubona ahantu hari inyubako zimeze nk’izo mu Bufaransa n’izifite amazina y’Igifaransa. Hari igice kirimo inyubako z’Abafaransa n’ikindi kirimo iz’Abongereza, bitandukanywa n’umuhanda gusa.Hari umuhanda munini uriho ibigo bikomeye by’i Burayi bicuruza ibintu bigezweho, kuva ku myenda kugera ku mibavu n’ibindi bikoresho by’ubwiza.Urugendo rujya mu Mujyi wa Shanghai twarukoze duturutse mu Ntara ya Zhenjiang. Ni yo ntara y’u Bushinwa ibamo umuvundo mwinshi w’imodoka kuko uba ugana mu mujyi ukomeye mu gihugu.Shanghai ni wo Mujyi w’u Bushinwa ubamo abanyamahanga benshi, restaurant zo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi, yaba iz’Abarabu, Abanyaburayi n’abandi. Wahabona ibintu byo mu mico y’ahandi bitandukanye n’ibyo wabona mu yindi mijyi.Uri mu bice bibiri, hari igice cya kera, kigaragaza umuco w’Abashinwa, muri make icyo twavuga kitinjiriwe n’abanyamahanga. Iyo ugeze muri ako gace, ikintu cya mbere ubona ni inyubako za kera n’abantu baba bacuruza ibintu bya make.Ugirwa inama yo kwitwararika , ntugure icyo ubonye ku muhanda kuko nta buziranenge bwacyo wakwizera. Uba usanganirwa n’abantu bakurembuza, bakakubwira bati, gura aka na kariya, bamwe mu Rwanda dutazira abakarasi.Zhujiajiao ni hamwe mu ho ba mukerarugendo bashaka kumenya amateka bagera. Mu masaha y’ijoro haba hasa neza kurushaho kuko inyubako zose ziba zaka ibara rijya gusa n’umutuku ku buryo biba bibereye ijisho.Abantu babasha kuhagura imitako n’utundi tuntu tw’urwibutso bashobora gukenera. Ubasha kubona amateka y’icyayi n’ikawa mu Bushinwa, bakagusobanurira uko byageze mu Mujyi wa Shanghai.Tumwe mu duce tugaragaza amateka ya kera y’u Bushinwa mu Mujyi wa Shanghai, harimo nka Zhujiajiao, ahantu hari inzu za kera, zitandukanywa n’umugezi witwa Yangtze.Zhujijiao, hamwe twavuze haba abantu bacuruza imitako. Hari kandi restaurant nyinshi ziteka indyo zo mu Bushinwa, abakora ubugeni. Iyo uhageze ushaka impeta icuzwe n’intoki, bayikora uhagaze aho.Nuhagera kandi uzasure The Bund, ni agace kari rwagati mu Mujyi wa Shanghai, gakikijwe n’umugezi wa Huangpu ureshya na kilometero 1,5. Iyo uhari, ugatembera mu bwato, ubona inyubako za kera ku bw’abakoloni ku buryo ushobora gukeka ko uri i Londres.Nuhagera kandi uzabona agace gakomeye mu bucuruzi kitwa Pudong Financial District.Nk’umujyi w’ubucuruzi, imwe mu nzira zikoreshwa mu guhahirana, ni ugutumiza ibintu kuri internet. Abantu benshi bakoresha uburyo bwa WeChat mu kugura ibyo bakeneye, umucuruzi akabyohereza akoresheje ibigo byoherereza abantu ibicuruzwa.Kimwe muri ibyo, ni icyitwa YTO Express. Ni Sosiyete yatangiye gukora mu 2000, ihera ku isoko ry’imbere mu gihugu. Ubu itwara ibicuruzwa mu bihugu birenga 150 ku Isi.Ni yo sosiyete ya mbere yohereza ibintu hirya no hino mu Bushinwa mu buryo bwihuse ibizwi nka express. Ku munsi, ubutumwa burenga miliyoni 45 bugezwa kuri ba nyirabyo.Nubwo bimeze bityo, ntabwo iragera ku mugabane wa Afurika, ubwo turavuga no mu Rwanda. Visi Perezida wayo, Xiang Feng, yasobanuye ko basa n’abatinze kwinjira ku mugabane wa Afurika, ariko ko ubu nirwo rugendo barimo.Shanghai ni yo irimo inyubako ndende mu Bushinwa n’iya gatatu ku Isi, Shanghai Tower. Aho iri mu myaka 30 ishize, bwari ubutaka butifuzwa n’uwo ariwe wese, ariko ubu, kuhagura ikibanza bisaba utunze muri miliyari mu madolari....



News Image

Umutoza wa Nigeria yatangiye kwiga ku mikinire y’Amavubi

Super Eagles ya Nigeria imaze kunganya inshuro eshatu, itsindwa umukino umwe ndetse iri ku mwanya wa...

On: 11-03-2025 at 08:34AM

News Image

Passy Kizito yatangiye gushyira ururimi rw’amarenga mu bihangano bye

Umuhanzi Passy Kizito wiyita KIPA yatangiye gushyira mu bihangano bye umuntu usemura mu rurimi rw’...

On: 08-03-2025 at 09:06AM

News Image

Itsinda rya Makoma rigiye kugaruka mu muziki nyuma y’imyaka 21 risenyutse

Itsinda ryitwa ‘Makoma’ ryaciye ibintu mu myaka yashize mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana,...

On: 08-03-2025 at 09:02AM

News Image

Thomas Lubanga yashinze umutwe w’inyeshyamba mushya

Thomas Lubanga Dylo wigeze gufungirwa muri gereza y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), yashinz...

On: 08-03-2025 at 08:56AM

News Image

Abakuze barenga 60% bazaba bafite umubyibuho ukabije mu 2050 - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu 2050 abantu bakuze bangana na 60% ndetse n’abana bato bangana na ...

On: 08-03-2025 at 08:48AM

News Image

U Burusiya bwarashe ‘misile 70’ muri Ukraine

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko ingabo z’u Burusiya zagabye mu gihugu cye ibit...

On: 08-03-2025 at 08:42AM

News Image

RDC ifite igisirikare kidashinga, cyamunzwe na ruswa- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko imwe mu mpamvu itera ubuyobozi bw...

On: 08-03-2025 at 08:31AM

News Image

derb yahumuye amatike yamaze kazamurwa

Umukino uteganyijwe hagati ya APR FC na Rayon Sports wari gukinwa tariki ya 10 Gicurasi 2025, ariko ...

On: 07-03-2025 at 07:12AM

News Image

Twasigiwe isomo’ Ange Kagame abwira imiryango mpuzamahanga ikomeje gutererana u Rwanda

Ange Kagame, Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yanenze Umuryango Mpuzamahanga uhamagarira u Rwanda g...

On: 28-02-2025 at 11:11AM

News Image

Diamond Platnumz yatakambiye Perezida Suluhu ko yabubakira igikorwaremezo kimeze nka Arena yo mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan gushyirah...

On: 28-02-2025 at 11:07AM

News Image

Tour du Rwanda Festival: Mico The Best na Chriss Eazy batashye badataramiye i Rubavu

Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ byari bigeze mu Karere ka Rubavu mu ijoro ryo ku wa 26 Gashy...

On: 28-02-2025 at 04:25AM

News Image

Israël Mbonyi ntiyahiriwe na Trace Awards

Israël Mbonyi wari umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhatanye mu bihembo bya Trace Awards and Festival ...

On: 28-02-2025 at 04:07AM

News Image

Lamptey wa APR FC ari mu gahinda ko gupfusha mushiki we

Umukinnyi wo hagati wa APR FC, Richmond Lamptey, yagize ibyago byo gupfusha mushiki we mbere y’uko i...

On: 28-02-2025 at 04:02AM

News Image

Abasenateri basabye ko ruswa n’ikimenyane mu nzego z’ibanze bicika burundu

Abasenateri bagaragaje ko ruswa n’ikimenyane bikigaragara mu nzego z’ibanze bikwiye gucika burundu k...

On: 28-02-2025 at 04:00AM

News Image

Amb. Dr. Gashumba ntiyumva uburyo Suède yirengagije nkana ubufatanye bwa FARDC na FDLR

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba yagaragarije Guverinoma ya Suède ko u Rwanda ru...

On: 28-02-2025 at 03:55AM

News Image

RDC yigaramye igitero cy’i Bukavu, ishinjwa kuyobya uburari

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashinje ingabo bwise ’iz’amahanga’ kugaba ...

On: 28-02-2025 at 03:52AM

News Image

Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ byatangiriye mu Karere ka Musanze (Amafoto)

Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ biherekeza isiganwa ry’amagare bigiye kuba ku nshuro ya gata...

On: 26-02-2025 at 10:40AM

News Image

INES-Ruhengeri yatangije amashami atandatu mashya yigisha ubuvuzi

Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryafunguye ku mugaragaro amashami atandatu mu byic...

On: 26-02-2025 at 10:27AM

News Image

Misiri yasezereye u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abagore

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe na Misiri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya ...

On: 26-02-2025 at 10:19AM

News Image

Tujyane muri Shanghai, umujyi w’ubucuruzi n’ishusho y’ubudahangarwa bw’u Bushinwa (Amafoto)

Shanghai, ni wo mujyi mugari w’ubucuruzi mu Bushinwa. Mu 2019, umutungo mbumbe wawo wanganaga na mil...

On: 26-02-2025 at 10:17AM

News Image

Abasura Pariki z’igihugu bikubye inshuro eshatu mu myaka itatu

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko abantu basura pariki z’igihugu bavuye kur...

On: 26-02-2025 at 04:44AM

News Image

Imishinga y’abaturiye pariki z’igihugu igiye guhabwa miliyari 5 Frw ku musaruro w’ubukerarugendo

Imishinga itandukanye y’abaturiye Pariki z’igihugu, igiye gusaranganywa agera kuri miliyari 5 Frw ak...

On: 26-02-2025 at 04:24AM

News Image

Twumvane EP ‘The Chronicles of broken heart’, Bel yandikanye agahinda k’umusore wamutengushye (Video)

Uwase Belinda uri mu bahanzi bari bitabiriye irushanwa rya ‘The Voice Africa’ ritabashije kurangira,...

On: 25-02-2025 at 06:38AM

News Image

Selena Gomez na Zoe Saldaña mu begukanye ibihembo bya ‘SAG Awards 2025’

Umuhanzikazi Selena Gomez ubifatanya no gukina filime, ari mu begukanye ibihembo bya ‘Screen Actors ...

On: 25-02-2025 at 06:34AM

News Image

John Legend yasubije abamusabaga guhagarika igitaramo aherutse gukorera i Kigali

John Legend wemeje ko yari azi neza ibibazo byavugwaga ndetse yanabonye ubutumwa bumubuza gutaramira...

On: 25-02-2025 at 06:31AM

News Image

Abahanzi batanu biyongereye mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’

Abahanzi batanu barimo Yampano, Mico The Best, Bushali, Niyo Bosco na Eric Senderi bongewe mu bitara...

On: 25-02-2025 at 06:27AM

News Image

Urunturuntu mu rukundo rwa Malaika Uwamahoro n’umugabo we

Ishyamba si ryeru mu rugo rwa Angel [Malaika] Uwamahoro, wamamaye cyane mu guhimba imivugo no gukina...

On: 25-02-2025 at 06:25AM

News Image

Ibitaravuzwe ku ikubitwa rya Turahirwa wa Moshions

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku wa 24 Gashyantare, Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli yit...

On: 25-02-2025 at 06:18AM

News Image

Impamvu eshatu zituma hari ababyeyi basama kandi baraboneje urubyaro

Nyiramana [izina twarihinduye] ni umugore wo mu Karere ka Rwamagana avuga ko ubwo yabyaraga umwana w...

On: 25-02-2025 at 05:57AM

News Image

OMS yashimye umuhate w’u Rwanda mu kurwanya indwara zitandura

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebrey...

On: 25-02-2025 at 05:55AM

News Image

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibyatangajwe n’iya EU yasabiye u Rwanda ibihano

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye ibikubiye mu mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umu...

On: 25-02-2025 at 05:52AM

News Image

Umugambi wo gutera u Rwanda, intambara y’akarere n’ibya M23 - Ikiganiro na Mussa Fazil Harerimana

Sheikh Mussa Fazil Harerimana yagaragaje ko ari ingenzi kwamagana umugambi mubi wo gutera u Rwanda, ...

On: 25-02-2025 at 05:49AM

News Image

Moise Kean waguye igihumure ari mu kibuga yavuye mu bitaro

Rutahizamu wa Fiorentina, Moise Kean, waguye igihumure akitura hasi mu kibuga, yamaze gusezererwa mu...

On: 24-02-2025 at 06:40AM

News Image

Tennis: Niyigena, Muhire na Ishimwe bananiwe kwinjira muri ‘Rwanda Challenger 75’

Abanyarwanda Niyigena Étienne, Muhire Joshua na Ishimwe Claude basezerewe mu Irushanwa Mpuzamahanga ...

On: 24-02-2025 at 06:12AM

News Image

amakuru mabi ku mavubi ya bagore

Uburwayi butumye umunyarwandakazi Mukandayisenga Jeannine uzwi nka ‘Kaboy’, atazagaragara ku mukino ...

On: 20-02-2025 at 06:44AM

News Image

SKOL yongeye kwemerera Rayon Sports gukoresha ikibuga cyo mu Nzove

Uruganda rwa SKOL Breweries rwongeye kwemerera amakipe ya Rayon Sports kwitoreza ku kibuga cyo mu Nz...

On: 20-02-2025 at 06:27AM

News Image

UEFA C. League: Real Madrid yasezereye Manchester City, PSV itungura Juventus

Real Madrid yatsinze Manchester City ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-3 mu Mikino ...

On: 20-02-2025 at 06:14AM

News Image

Ntabwo u Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasobanuye ko kuba rwarahagaritse i...

On: 20-02-2025 at 06:07AM

News Image

Rutsiro: Abatuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Gitega barembejwe n’imyotsi

Abaturage batuye mu Mudugudu w’Icyerekezo wa Gitega, mu Murenge wa Mushubati, barasaba ko bafashwa k...

On: 20-02-2025 at 06:02AM

News Image

amakuru muri rayon sport fc na rayon women sport fc

uruganda rwa skol rusohoye itangazo yuko na ekipe yose yemerewe gukorera kuri stade ya skol mu nzove...

On: 19-02-2025 at 06:22AM

News Image

Huye: Umusore w’imyaka 25 akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 3

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye y’umuso...

On: 19-02-2025 at 06:05AM

News Image

Bujumbura: Inkongi y’umuriro yibasiye Isoko rya Gatoki yangije byinshi

Inkongi y’umuriro yibasiye, mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 19 Gas...

On: 19-02-2025 at 06:03AM

News Image

Juno yigaramye ibyo kurongora uwo bakorana

Umuhanzi Juno Kizigenza yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yab...

On: 19-02-2025 at 06:00AM

News Image

Angola yaba yemereye Tshisekedi ubuhungiro bw’igihe gito

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Perezida w’iki gihugu, Féli...

On: 19-02-2025 at 05:13AM

News Image

Rayon Sports 2-0 Rutsiro FC

...

On: 18-02-2025 at 12:43PM

News Image

Igitutu ku Muvugizi wa Perezida Ndayishimiye wise Abanyarwanda ‘iminyorogoto’

  Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Rosine Gatoni Guilene, ari kotswa ig...

On: 18-02-2025 at 10:48AM

News Image

Aba mbere bamaze kwambuka - Umupaka wa Rusizi I wongeye kuba nyabagendwa (Amafoto)

Abanyarwanda n’Abanye-Congo bishimiye ko umupaka wa Rusizi I wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’iminsi...

On: 18-02-2025 at 08:52AM