INES-Ruhengeri yatangije amashami atandatu mashya yigisha ubuvuzi
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-26 10:27:15

Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryafunguye ku mugaragaro amashami atandatu mu byiciro bitandukanye yose yigisha ibijyanye n’ubuvuzi.Ni igikorwa cyabaye ku wa 19 Gashyantare 2025, kibera ku cyicaro cy’iri shuri kiri mu Karere ka Musanze. Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ab’iryo shuri n’abo mu nzego z’ubuzima.Amashami mashya yafunguwe ni ay’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imiti (A0 in Pharmacy), icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no gutera ikinya (A0 in Anaesthesia) n’amashami y’ubuforomo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri (A0 & A1 in Nursing).Hafunguwe kandi amashami y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu bubyaza (A0 & A1 in Midwifery), amashami anafite abanyeshuri 305, barimo abahawe buruse ya Leta ku bufatanye na INES-Ruhengeri.Abanyeshuri batangiranye na gahunda y’inguzanyo bavuga ko bishimiye kuba barabonye amahirwe nk’aya yo kwiga ibijyanye n’ubuvuzi, kuko benshi muri bo ari abari barabuze amahirwe yo kubona inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.Uramye Naome wiga ibijyanye no gutera ikinya, yavuze ko iyi gahunda igiye guhindura ubuzima bwe na bagenzi be bari barabuze amahirwe yo kwigira ku nguzanyo ya Leta muri Kaminuza y’u Rwanda.Ati “Bigiye gutuma tugera ku ntego zacu n’ibyo twifuje kuzaba byo. Hari abifuzaga kuzaba abaganga bitewe n’amanota bafatiyeho yari menshi ariko kubera aya masomo yongeweho, bizatuma tugera ku byo twifuza.”Umuyobozi Mukuru wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Baribeshya Jean Bosco, yavuze ko bifuje ko iri shuri rigira aya mashami kuva mu 2003, ariko ko ibyari bikenewe kugira ngo babigereho byari bihenze.Ati “Aho Minisiteri y’Ubuzima yifurije ko amashuri yigenga na yo yafatanya na Kaminuza y’u Rwanda mu byerekeranye no kongera umubare w’abakora mu buvuzi, tukabakuba kane mu myaka ine, twasanze bihuye n’ibyo twifuzaga natwe. Twari dusanzwe dufite amasomo ajyanye na za laboratwari zo mu bitaro. Tugiye gutanga umusanzu usumbye uwo twatangaga, dutanga abaganga bashoboye.”Umuyobozi ushinzwe gusesengura ibijyanye n’ubufatanye muri Minisiteri y’Ubuzima, Jabo Nicole, yavuze ko iyi ari intambwe ishimishije kuri Guverinoma yungutse andi maboko azayifasha kongera abaganga muri gahunda yayo yo kongera abakozi.Ati “Turasaba abanyeshuri ko aya mahirwe bayabyaza umusaruro bakiga, ariko bakiga neza kugira ngo bashobore gutanga ubuvuzi bufite ireme ku Banyarwanda.”Umuyobozi w’Ikirenga wa INES-Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana yavuze ko uyu munsi ari uw’ibyishimo, kandi ashimira ubuyobozi bw’igihugu, ku mbaraga bushyira mu guteza imbere uburezi.Yakomeje ashimira Guverinoma y’u Rwanda kuri gahunda nziza yo guteza imbere urwego rw’ubuzima binyuze mu kongera abakozi bashoboye kandi bahagije.Yashimiye Minisiteri y’Ubuzima ku nama yagiriye INES-Ruhengeri kugira ngo ibi bigerweho, no kuba yaratanze buruse ku banyeshuri, bikaba byerekana icyizere ifitiye iri shuri.INES-Ruhengeri ifite abanyeshuri barenga 7000 biga mu mashami atandukanye. Kugeza mu 2029, ifite intego yo kuzaba imaze gutanga uburezi bugezweho kuri benshi kandi butanga umusaruro ku gihugu no ku rwego mpuzamahanga....