Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ byatangiriye mu Karere ka Musanze (Amafoto)
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-26 10:40:37

Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ biherekeza isiganwa ry’amagare bigiye kuba ku nshuro ya gatatu, byatangiriye mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2025.Ni ibitaramo byitabiriwe n’abakunzi b’umuziki benshi bari bakoraniye muri ‘Car Free Zone’ mu Karere ka Musanze mu gihe basusurukijwe n’abahanzi bagera kuri barindwi.MC Lucky niwe wari uyoboye iki gitaramo afatanyije n’abarimo Tasha The DJ ndetse na DJ Brianne batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.Mu bahanzi basusurukije abakunzi b’umuziki b’i Musanze bitabiriye iki gitaramo harimo Bwiza, Juno Kizigenza, Yampano, Chriss Eazy, Mico The Best,Bushali na Senderi Hit.Ubwo bari biteguye gutangira iki gitaramo ‘Générateur’ yagombaga gutanga umuriro yagize ikibazo bituma gitinda gutangira kuko byasabye ko bafatira ku muriro wa REG ubundi babona gutangira gutanga ibyishimo mu baturage.Byitezwe ko ibi bitaramo bigomba gukomereza mu Mujyi wa Rubavu kuri uyu wa 26 Gashyantare 2025 mbere y’uko byerekeza i Huye ku wa 28 Gashyantare 2025 mu gihe bizasorezwa i Kigali ku wa 3 Werurwe 2025....