Abasenateri basabye ko ruswa n’ikimenyane mu nzego z’ibanze bicika burundu
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-28 04:00:28

Abasenateri bagaragaje ko ruswa n’ikimenyane bikigaragara mu nzego z’ibanze bikwiye gucika burundu kuko bimunga ubukungu bw’Igihugu, basaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.Byagarutsweho ku wa 27 Gashyantare 2025, ubwo Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yagezwagaho raporo yakozwe na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, ku bikorwa byakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, mu mwaka wa 2023/2024.Abasenateri bagize iyo Komisiyo bagaragaje ko mu isesengura bakoze, byagaragaye ko, ruswa n’ikimenyane bikigaragara mu nzego zegerejwe abaturage kandi bigira uruhare mu mitangire mibi ya serivisi.Visi Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, Uwera Pelagie, yagaragaje ko mu busesenguzi bakoze, byagaragaye ko abaturage babona ko ruswa mu nzego z’ibanze ku kigero cya 76,6%, muri serivisi z’ubutaka biri ku kigero cya 18,4%, mu bunzi biri ku kigero 10,9%, Inzego z’abikorera biri ku kigero cya 8,3%, muri DASSO bihagaze 7,9% na RIB biri ku rwego rwa 9%.Bagaragaje kandi ko abaturage babona ikimenyane mu nzego z’ibanze kiri ku kigero cya 72,2%, serivisi z’ubutaka kiri kuri 17%, mu bunzi biri kuri 11,5%, inzego z’abikorera 10,6%, mu rwego rwa DASSO kiri kuri 6,8% mu gihe muri RIB abaturage babibona ku kigero cya 9,6%.Ikindi cyagaragajwe muri ubwo bushakashatsi ni ikijyanye n’Akarengane aho hagaragajwe ko kari ku kigero cya 73,5% mu nzego z’ibanze, kuri 17,6% muri serivisi z’ubutaka, 9% mu bunzi, 6,8% mu nzego z’abikorera, 5% muri DASSO na 10,9% muri RIB.Senateri Dr. Nyinawamwiza Leatitia yagaragaje ko hakwiye kugira igikorwa ngo ruswa ikomeje kugaragara mu nzego zinyuranye by’umwihariko iz’ibanze irandurwe.Senateri Uwera yasobanuye ko nubwo hari indi raporo iri gutunganywa n’iyo komisiyo ku bijyanye n’ingendo iheruka gukora hagamijwe gusuzuma ibikorwa n’inzego z’imitegekere y’igihugu mu kurwanya ruswa n’akarengane, hakenewe ubufatanye mu kuyihashya.Yagize ati “Ruswa ikwiriye gukomeza kurwanywa rwose ndetse n’inzego zose zifatanyije kuko imunga ubukungu bw’igihugu.”Yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ruswa aho kuri ubu ari urwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rukaba ku mwanya wa Kane muri Afurika.Yemeje ko hakenewe gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya no guhashya ruswa mu nzego zose ikigaragaramo cyane ko ari icyaha kidasaza.Mu Bushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index: RBI] bwa 2024, bukorwa n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, abaturage babukoreweho, abavuze ko basabwe ruswa mu gihe bagiye gusaba serivisi ni 15,90%, mu gihe abavuze ko basabye kuyitanga ari 2,60%, bivuze ko abahuye na ruswa mu gihe basaba serivisi ari 18,50%, bavuye kuri 22% mu 2023.Zimwe mu mpamvu zagaragajwe nk’izituma abantu batanga ruswa, zirimo gushaka kwihutisha ibintu, hari abandi bavuze ko ari bwo buryo bwonyine bwari buhari bwo kugira ngo babone serivisi, abandi bavuze ko ari ukwirinda kwiteranya n’ubuyobozi, mu gihe hari abandi bavuze ko batanze ruswa kugira ngo babone serivisi batari bemerewe, hari n’abatarashakaga kwishyura igiciro cyose cya serivisi....