Israël Mbonyi ntiyahiriwe na Trace Awards
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-28 04:07:38

Israël Mbonyi wari umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda uhatanye mu bihembo bya Trace Awards and Festival byatangiwe muri Zanzibar, ntabwo yabashije kugira igihembo yegukana kuko yahigitswe n’Umunya-Nigeria, Mercy Chinwo.Ni mu bihembo byatanzwe kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025 ku mucanga w’ahitwa Mora Hotel.Mbonyi yari ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana mwiza. Iki cyiciro kiri muri 24 byari byashyizwe muri ibi bihembo, aho yari ahatanye n’abandi bahanzi barimo Spirit of Praise 10 bo muri Afurika y’Epfo na KS Bloom wo muri Côte d’Ivoire.Harimo kandi abanya-Nigeria Mercy Chinwo wanegukanye iki gihembo na Ada Ehi ndetse na Bella Kombo wo muri Tanzania.Abandi bahanzi begukanye ibihembo muri Trace Awards barimo Rema wegukanye ibihembo byinshi. Uyu musore wegukanye bitatu yatwaye ibirimo icya ‘Best Male Artist’, ‘Best Music Video’ abikesheje indirimbo yise “DND’’ n’icya ‘Album of the Year’.Indirimbo y’umwaka yabaye ‘Tshwala Bam’ y’Abanyafurika y’Epfo Titom & Yuppe. Ni mu gihe Umunye-Congo Fally Ipupa yahawe igihembo cy’umuhanzi uririmba neza mu buryo bwa ‘Live’, Tyla ahabwa igihembo cy’umuhanzikazi mwiza.Diamond Platnumz yahawe igihembo cya ‘Best Global African Artist’, mu gihe Nandy yahembwe nk’umuhanzikazi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba, naho Bien wahoze muri Sauti Sol ahembwa nk’umuhanzi w’umugabo mwiza muri aka karere.Ayra Starr uri mu bahanzikazi bagezweho bakomoka muri Nigeria we yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Iburengerazuba, naho icya ‘Lifetime Achievement Award’ cyahawe D’Banj uri mu bahanzi b’abanyabigwi muri Afurika.Uretse Mbonyi wari uri mu bahatanye muri ibi bihembo, abandi bahanzi bo mu Rwanda babyitabiriye barimo The Ben na Element; mu gihe Bruce Melodie yaririmbyemo indirimbo yahuriyemo na Harmonize bise “Zanzibar”.Ibi birori byagaragayemo akajagari by’umwihariko ku bijyanye no kubahiriza amasaha. Ndetse abahanzi bamwe bakaba batabashije guhererwa ibihembo ku rubyiniro, abandi baririmba ibice, ndetse kubera ibibazo bitandukanye byabaye muri ibi bihembo byarangiye mu rukerera nta nkuru.Imiyoboro yerekanaga ibi bihembo yose ya Trace ibitegura yageze aho ivaho yaba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuri televiziyo zisanzwe....