Tour du Rwanda Festival: Mico The Best na Chriss Eazy batashye badataramiye i Rubavu
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-02-28 04:25:50

Ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’ byari bigeze mu Karere ka Rubavu mu ijoro ryo ku wa 26 Gashyantare 2025, byasize Chriss Eazy na Mico The Best batabashije gutaramira abakunzi babo kubera impamvu zitandukanye.Iki gitaramo cyari gikurikiye icyabereye mu Karere ka Musanze ku wa 24 Gashyantare 2025, cyabereye ahitwa ‘Public Beach’ ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.Bitewe n’uko uruhushya ababitegura bari bafite rwari urwo kugeza Saa Yine z’ijoro, abategura ibi bitaramo babonye ko Chriss Eazy yakererewe kuhagera banga kwica amasaha basabye bahitamo gufata icyemezo cyo kutamikoresha, ni mu gihe ariko kandi Mico The Best we yafatiwe n’uburwayi mu Karere ka Rubavu.Kutaririmba kwa Chriss Eazy na Mico The Best gusobanuye ko abahanzi bataramiye abakunzi babo barimo Senderi Hit, Yampano, Juno Kizigenza, Bwiza ndetse na Bushali.Ibi bitaramo byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 25 Gashyantare 2025, byakomereje i Rubavu ku wa 26 Gashyantare 2025 mbere y’uko byerekeza i Huye ku wa 28 Gashyantare 2025.Bigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki baba bitabiriye ibirori bya Tour du Rwanda, biba biyobowe na DJ Brianne afatanyije na Tasha The DJ ndetse na MC Lucky, byitezwe ko bizasorezwa i Kigali ku wa 02 Werurwe 2025....