RDC ifite igisirikare kidashinga, cyamunzwe na ruswa- Yolande Makolo
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-03-08 08:31:04
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko imwe mu mpamvu itera ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuryama ku mutwe wa FDLR, ari uko iki gihugu gifite igisirikare kidashinga, kandi cyamunzwe na ruswa ku buryo nta bushobozi gifite bwo kurwana. Ni ingingo Yolande Makolo yagarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’Abadage, DW Africa, cyagarutse ahanini ku ifatwa rya Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste wari mu buyobozi bw’umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Brig Gen Gakwerere n’abandi barwanyi 13 ba FDLR boherejwe n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu Rwanda tariki ya 1 Werurwe 2025, banyuze ku mupaka munini (La Corniche) i Rubavu.Yolande Makolo yavuze ko uyu mugabo washyikirijwe u Rwanda ari umwe mu bo rwari rumaze igihe kinini rushaka.Ati “Umwe mu bantu batanzwe ni umwe mu bantu bakomeye muri FDLR, ni umwe mu bayobozi, ntekereza ko yari akuriye ubutasi. Uyu ni umuntu twari tumaze igihe kinini dushaka gufata, kugira ngo tumugarure tumugeze imbere y’ubutabera kubera ibyaha yakoze mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse yakomeje no gukorera muri RDC.”Yakomeje avuga ko “ni ibintu byiza, bituma Uburasirazuba bwa RDC bugira umutekano, uko hafatwa abarwanyi benshi ba FDLR bakagarurwa mu Rwanda, niko kari gace gatekana ku Banye-Congo bahaba no ku Banyarwanda baba hano badashaka kiriya kibazo ku mupaka wacu.”Yolande Makolo yavuze ko aba barwanyi bashyikirijwe u Rwanda ari abafitiwe mu mirwano yasize M23 yigaruriye Umujyi wa Goma.Biteganyijwe ko muri aba barwanyi abadafite ibyaha bakurikiranyweho bazajyanwa mu kigo gishinzwe kubasubiza mu buzima busanzwe, mu gihe ababifite bazashyikirizwa ubutabera.Aba barwanyi ba FDLR uko ari 13 ndetse n’abandi benshi batarafatwa ni bamwe mu bifashishwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugamba irimo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’igihugu.Iyi mikoranire yanagarutsweho na Yolande Makolo wagaragaje ko impamvu RDC yifashisha cyane FDLR ari uko ifite igisirikare kidashinga.Ati “Kuva mu 2001 na 2009 hagiye habaho amasezerano menshi yo guhangana n’iki kibazo, imwe mu mpamvu aba bantu bagize uruhare muri Jenoside bahawe rugari muri RDC […] barashaka ko FDLR ihaguma bafite inyungu mu bushobozi bwabo bwo kurwana, aba ni abarwanyi bakomeye, bagize uruhare muri Jenoside, bamaze igihe muri RDC barwana n’abaturage banakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ni abarwanyi b’abahezanguni.”Yakomeje avuga ko “RDC ifite igisirikare kidashinga, kidakomeye, kirimo ruswa, gicunzwe nabi ndetse ni igisirikare kidatanga umusaruro.”Makolo yavuze ko ko izi ntege nke z’Ingabo za RDC arizo zatumye FDLR yinjizwa mu gisirikare, hitabazwa u Burundi, Ingabo za SADC, imitwe ya Wazalendo n’abacanshuro b’Abanyaburayi.Nubwo Leta ya RDC yakoze uko ishoboye ngo ishake abayirwanirira ikomeje gutsindwa urugamba no gutakaza ibice binini byo mu Burasirazuba. Kugeza ubu M23 igenzura igice kinini cya Kivu y’Amajyaruguru kirimo n’Umujyi wa Goma. Muri Kivu y’Amajyepfo kandi igenzura umutwe wa Bukavu, ndetse amakuru yizewe ashimangira ko abarwanyi b’uyu mutwe bari no gusatira Umujyi wa Uvira....