U Burusiya bwarashe ‘misile 70’ muri Ukraine
Yanditswe: BYIRINGIRO ISRAEL
Itariki:
2025-03-08 08:42:45

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko ingabo z’u Burusiya zagabye mu gihugu cye ibitero bya misile n’utudege tutagira abapilote (drones), byangiza ibikorwaremezo. Zelensky yasobanuye ko ibikorwaremezo by’ingufu na gas bya Ukraine byarashweho misile zigera kuri 70, kandi ko u Burusiya bwohereje na drones hafi 200 muri ibi bitero.Yavuze ko misile zaguye no ku nyubako z’abaturage, zirimo imwe yo mu karere ka Kharkiv, bamwe barakomereka.Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye kandi ko mu rwego rwo guhangana n’ibi bitero, ku nshuro ya mbere ingabo za Ukraine zifashishije indege z’intambara za Mirage-2000 na F-16 yahawe n’u Bufaransa.Ni ubwa mbere Mirage-2000 zikoreshejwe muri iyi ntambara. Nyuma y’aho muri Kamena 2024 Perezida Emmanuel Macron asezeranyije Zelensky kuzimuha, zageze i Kyiv muri Gashyantare 2025.Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishaka kuyobora ibiganiro by’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya, Zelensky yasabye ko habaho agahenge mu kirere no mu nyanja.Ati “Ukraine yiteguye kuyoboka inzira y’amahoro kandi kuva ku isegonda rya mbere ry’iyi ntambara ni yo yashatse amahoro. Igikenewe ni uguhatira u Burusiya guhagarika iyi ntambara.”Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko ingabo z’igihugu cyabo zigaba ibitero gusa ku bikorwaremezo bya gisirikare birimo inganda zikora intwaro.Yagize ati “Ingabo zacu zikomeje ibikorwa byihariye bya gisirikare. Hagabwa ibitero ku bikorwa bifite aho bihuriye n’igisirikare ndetse n’inganda zikora intwaro muri Ukraine.” Ukraine ikomeje kugabwaho ibitero nyuma y’aho Perezida wa Amerika, Donald Trump, afashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo inkunga y’igisirikare, biturutse ku kutumvikana na Zelensky....